Perezida w’Uburusiya yamaganye ibyo Leta zunze ubumwe z’Amerika zivuga ko Moscou mu gihe kiri imbere ishobora gutera umuryango wa Otan w’ibihugu by’Uburayi n’Amerika.
Uburusiya bubona ko byaba ari nk ‘ubuswa bwuzuye, aho Perezida Vladimir Putin yavuze ko amakimbirane nk’aya nta kindi yabagezaho uretse kunyuranya n’inyungu z’igihugu cye.
Ku cyumweru taliki 17 Ukuboza nibwo Vladimir Putin yabitangaje mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Leta y’Uburusiya ,nyuma y’uko Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden aburiye Putin ko aramutse ageze ku ntsinzi muri Ukraine, ashobora gutinyuka kwibasira OTAN, bikaba byatera kubaho kw’intambara ya gatatu y’isi yose.
Nyuma y’ibi, Amerika yatangaje ibihano bishya amagana mu rwego rwo guha akato Uburusiya nyuma y’aho Putin avuze ko nta mahoro azaboneka muri Ukraine ifashwa na Otan,kugeza igihe intego z’Uburusiya muri Ukraine zizagerwaho.
Mu ntambara ya Ukraine n’Uburusiya, Amerika imaze guha Ukraine inkunga ingana na miliyari 111 z’amadorari.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com