Nyuma y’amagambo aherutse gutangazwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w ‘u Burusiya, Sergei Lavrov agaragaza ko Adolf Hitler yari amaraso y’Abayahudi, Perezida w’iki Gihugu, Vladimir Putin yasabye imbabazi Abanya-Israeli kubera aya magambo y’uyu Muminisitiri.
Ibi yabivuze mu ntangiriro za Gicurasi 2022 ubwo Sergey Lavrov yavuze ko Adolf Hitler ufatwa nk’umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abayahudi afite amaraso yabo.
Lavrov yabivuze asobanura impamvu u Burusiya buvuga ko Ukraine ari iy’aba-Nazi n’ubwo Perezida wayo ari Umuyahudi.
Yagize Ati “Kuba ibintu ari uko bimeze ntibikuraho kuba hari aba-Nazi muri Ukraine. Nibaza ko na Hitler nawe yari afite amaraso y’Abayahudi.”
Yakomeje avuga ko bamwe mu babanje kwanga Abayahudi ari Abayahudi ubwabo.
Aya magambo ya Sergei Lavrov yarakaje cyane Israel ndetse Minisitiri w’Intebe w’Iki Gihugu, Naftali Bennett avuga ko u Burusiya bukwiye kuyasabira imbabazi.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, rivuga ko Perezida Putin yasabye imbabazi kandi ko zakiriwe neza na Naftali Bennett.
Izi mbabazi Perezida Putin yazisabye ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’intebe Naftali Bennet kuri telefoni.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM