Aya ni amagambo yatangajwe na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin avuga ko Uburusiya butazasenyuka nk’uko bihora bishakwa na bino bihugu byo mu burengerazuba bwisi, bityo ko ngo byaba byiza Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bahinduye politiki yabo.
Ibi Putin yabivugiye mu nama y’iterambere ry’ingamba n’imishinga y’igihugu, aho yasobanuye ko umubano w’Uburusiya ugenda utera imbere mu bucuruzi n’ibihugu bitari ibyo mu burengerazuba. Yavuze ariko ko Moscou itigeze ifunga imiryango ku bihugu byo mu iburengerazuba bw’isi.
Putin yavuze ko ibihugu by’Uburengerazuba bitegereje ko Uburusiya buzasenyuka byayobejwe ahubwo ko ibyiza byari bikwiye kureka ubukungu bwabyo bukungukira mu bufatanye kurushya gushamirana.
Yagize ati: “Igihe kirageze ngo abayobozi bo mu Burengerazuba bareke gukina ubuswa bwabo ndetse no gutegereza ko dusenyuka. Kugeza ubu abantu bose bamenye ko niba bashaka kungukirwa n’ubufatanye n’Uburusiya, bagomba kubikora ” .
Yakomeje agize ati: “Icyakora ibihugu by’iburengerazuba bifite amahitamo bikwiye gukurikiza, bakareka ibitekerezo bidafite ishingiro bibashishikariza gushaka ko uburusiya bwarimbuka. Icyo gutera imbere bisaba, bisaba ubufatanye bukomeye kandi bushingiye ku rufatiro rushya rw’isi yose.”
Amakuru dukesha RT akomeza vuga ko Moscou yahuye nicyo twakwita ibitero by’ubukungu by’ibihugu byo mu burengerazuba, ihita yerekeza ubukungu bwayo mu bucuruzi n’ibihugu byari byaranze kwitabira gahunda y’ibihano yari yarashyiriweho uburusiya iyobowe na Washington, harimo n’ibihugu bikomeye byo muri Aziya nkub’Ubushinwa n’Ubuhinde.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com