Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Congo n’abo bafatanyije irakomeje mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa Congo.
Hari amakuru avuga ko imirwano yabaye hagati ya M23 na Wazalendo guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa mbere i Butsiro na Miti mu gace ka Lupfunda muri gurupoma ya Bashali Mukoto.
Amakuru atugeraho avuga ko inyeshyamba za M23 zikomeje gushimangira imbaraga zabo mu gace ka Kilolirwe na Mushaki.
Muri iki gitondo imirwano yakomeje aho Saa yine n’igice myabereye muri gurupoma ya Nyiragongo ahazwi nko mu Kibaya aherekera ku musozi wa Nyundo.
No muri Pariki ya Nyiragongo ahazwi nko ku Mabere y’inkumi haramutse naho havugira urufaya rw’amabombe y’indege ya Sukhoi ya Fardc. Bivugwa ko habanje kuza drone nyuma iza ikurikiwe n’indege ya sukhoi itangira kumisha imvura y’amabombe.
Ejo ku cyumweru, M23 yibasiye umwanya muto FDLR i Bundase muri gurupoma ya Tongo.
Mu ijoro ryo ku cyumweru, humvikanye amasasu menshi mu gace gakikije Kitshanga muri Chahemba, kugeza muri iki gitondo turimo kwandika iyi nkuru amasasu arimo kuvuga.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com
M23 nibayisukeho umuriro ugatika kuko niyo nyirabayazana numutekano muke muri Nord Kivu