Ururimi rw’Ikinyarwanda rwongewe ku ndimi 4 zisanzwe zikoreshwa nk’indimi z’ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho Radiyo na Televiziyo by’igihugu bigiye kujya binyuzaho amakuru n’Ibiganiro mu Kinyarwanda.
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Itumanaho muri Repubulika iharabira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya wavuze ko ururimi rw’Ikinyarwanda basanze rukoreshwa n’abaturage benshi mu burasirazuba bw’Igihugu bityo rukwiye kuza mu ndimi zemewe n‘ubutegetsi bwa Kinshasa.
Minisitiri Muyaya yavuze ko kuri ubu, Radiyo na Televiziyo by’igihugu birimo gutegura, umwanya uzajya utambukiraho amakuru mu rurimi rw’Ikinyarwanda kimwe n’ibindi biganiro hagamijwe kugirango n’abaruvuga bibone mu butegetsi buriho.
Yagize ati:” Nkuko mubizi, Ikinyarwanda ni rumwe mu ndimi zikoreshwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, cyane cyane mu burasirazuba bw’Igihugu ago kivugwa cyane n’Umuryango mugari w’Abatutsi batuye mu bice binyuranye nka Rutshuru n’ahandi. Ndagirango mbamenyeshe rero ko Ikinyarwanda ri rumwe mu ndimi zemewe gukoreshwa hano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo”
Muyaya yemeje ko Ikinyarwanda kigomba kwiyongera ku ndimi enye zari zisanzwe zikoreshwa arizo Lingala, Swahili, Kikongo, na Tshiluba. Izi kandi ziyongeraho ururimi rw’Igifarasansa rukoreshwa nk’ururimi rusange rw’Ubutegetsi .
Mu Bantu udashobora kubeshya, kujijisha cga guhuma amaso, abanyarwanda bari mu myanya yambere ku isi! Ndahamya ko iyo service y’ikinyarwanda kuri RTNC azaba ari umurongo mushyashya wa propaganda ipfuye ku Rwanda! FDRL niho izajya icisha ibiganiro! Ingaruka zikomeye kuri RDC zirahari!
Ariko aba kongomani bavuga ikinyarwanda ni abatutsi gusa? Kuki ibya ba bantu bihora bidasbanutse? Bigiye iki? Cyangwa ntibazi abaturage babo bose? Uku gutwarira hejuru dutegereze ayo.makuru yabo ikizava mwo. Ibyo Muoenzi avuze ntibyantangaza.
Ariko aba kongomani bavuga ikinyarwanda ni abatutsi gusa? Kuki ibya ba bantu bihora bidasbanutse? Bigiye iki? Cyangwa ntibazi abaturage babo bose? Uku gutwarira hejuru dutegereze ayo.makuru yabo ikizava mwo. Ibyo Muoenzi avuze ntibyantangaza.
Abakongomani bavuga ikinyarwanda nabatutsi nabahutu kdi kera babanaga neza
Ibi nukuyobya abanyekongo bababwira ko abatutsi ari abanyarwanda. Icyo mutumva se niki?
Abahutu nibo bakagombye kuvuga kuko ninabo benshi wongeyeho amashumi yabo ya FDLR.
????