Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakunze kumvikana hirya no hino bavuga ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda muri icyo gihe ariyo ntandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi ariko byakomeje gufatwa nk’ikinyoma n’ipfunwe ry’abasize bahekuye u Rwanda kenshi akaba ari nabo cyangwa ababakomokaho nk’umuryango Jambo ASBL bakunda kuvuga amagambo yo gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitwaje ihanurwa ry’indege ya Habyarimana bo bakunze kwemeza ko yarashwe na FPR Inkotanyi.
Ku rundi ruhande ariko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 1994 Radiyo ya RTLM imwe muri Radiyo Rutwitsi yashinzwe n’agatsiko k’abasirikare , abambari ba MRND na CDR yatanze integuza ku iyicwa rya Habyarimana Juvenal .
Mu kiganiro cyari kiyobowe n’umunyamakuru Kantano yaciye amarenga ko hagati ya tariki 5na 6 Mata 1994 hagomba kuba akantu.
Icyo gihe yagize ati:” Mu Rwanda hagati ya tariki 5 Na tariki 6 Mata 1994 hagiye kuba akantu”
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko akantu kavuzwe Na Kantano umunyamakuru wa Radiyo RTLM kaje kuba nk’uko yabivuze kuko mw’ijoro ryo kuwa 6 mata 1994 indege yari itwaye Perezida Habyarimana Yaje kuraswa ndetse mw’iryo joro interahamwe n’abasirikare batangira kwica abatutsi n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana .
Abakurikiranaga politiki yaberaga Mu Rwanda bemezako yarashwe n’intagondwa z’abasirikare ba EX FAR batifuzaga ishirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha yemereraga FPR Inkotanyi kujya mu nzego z’ubutegetsi.
Kantano bizwi ko yari inshuti y’abasirikare bakuru akaba n’umunyamakuru wari ushinzwe poropaganda y’urwango yari yarimikajwe na MRND na CDR, bivugwa ko nawe yari yabashije kumenya uwo mugambi akaba ariko kantu yavugaga asa nutanga nuca amarenga
Hategekimana Claude