Raila Odinga watsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, yamaganiye kure amajwi yabonye, none muri iki Gihugu hari ubwoba ko hashobora kwaduka imvururu zakongera guhitana ubuzima bw’abaturage.
Ahakanye ibi nyuma y’amasaha macye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Kenya itangaje ibyavuye mu matora aho Raila Odinga yagize amajwi 48.5% mu gihe William Ruto wayegukanye yagize 50.49%.
Ubwo yagiraga icyo avuga kuri aya majwi ku nshuro ya mbere kuva yasohoka kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, Raila Odinga kuri uyu wa Kabiri yabyamaganiye kure.
Yagize ati “Aho duhagaze ni uko tutemeranya n’ibyatangajwe n’Umuyobozi wa Komisiyo Chebukati kandi turabyamaganye kandi bigomba guteshwa agaciro n’urukiko rw’amateegko.”
Ibi byatumye muri Kenya, havuka icyoba muri rubanda kuko inshuro zose Odinga yagiye ahakana ko yatsinzwe, byagiye bituma havuga imidugararo yagiye ihitana ubuzima bwa bamwe mu baturage.
Nko muri 2007 muri Kenya hapfuye abaturage barenga igihumbi na maganabiri (1.200) ndetse nyuma y’imyaka 10 muri 2017 bwo hapfa abarenga 100.
RWANDATRIBUNE.COM