Nyuma yaho kuwa 23 Gicurasi 2021 igipolisi cya Mozambique gitaye muri yombi umuryankuna Cassien Ntamuhanga bamwe mu bagize RANP Abaryankuna umutwe washinzwe na Cassien Ntamuhanga kubufatanye na RNC ya Kayumba Nyamwasa batangije urugamba rwo kugerageza gutanga Ruswa ku gipolisi cya Mozambique kugirango atoherezwa mu Rwanda kurangiza ibihano yari yarahawe n’inkiko .
Iki gikorwa cy’Abaryankuna kikaba gihagarariwe na Mutimukeye Constant umwe mu bagize RANP Abaryankuna ya Cassien Ntamuhanga akaba n’inshutiye Magara.
Ni nyuma yaho uyu Mutimukeye Constant arimo gukora impuruza asaba abantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aho bari hose gukora iyo bwabaga bagatanga inkunga y’amafaranga kugirango barwane kuri Ntamuhanga ntiyoherezwe mu Rwanda.
Yagize ati:”Ubu Ntamuhanga Cassien afungiye muri Kasho i Maputo muri Mozambique. Mureke twese twishakemo amafaranga kugirango duhagarike igikorwa cyo kuba yakoherezwa mu Rwanda.”
Bamwe mu bazi imikorere y’abantu babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bavugako ubu buryo bukunda gukoreshwa b’Ababantu aho batinya kugezwa imbere y’ubutabera ku byaha basize bakoreye mu Rwanda bagahitamo kwigura cyangwa se gutanga Ruswa ku bayobozi b’ibihugu baba barahungiyemo kugirango hateshwe agaciro impapuro zo kubata muri yombi .
Urugero ni nko nk’igihugu cya Zambia aho bamwe mu banyarwanda basize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahamaze imyaka itari mike ariko bikaba bizwi ko kubera ubutunzi bahafite bitoroshye kubata muri yombi ndetse bamwe bakaba barahawe ubwenegihu bitewe ahanini no kwigura cyangwa gutanga ruswa kuri bamwe mu bayobozi bo muri icyo gihugu bakabakingira ikibaba .
Ntamuhanga Cassien akaba nawe yari amaze Igihe atuye mu gihu cya Mozambique nyuma yo gutoroka Gereza ya Mpanga mu Ukwakira 2017 aho yari yarahamwe n’ibyaha birimo kugerageza gucura umugami wo kugirira nabi umukuru w’igihugu no kurema umutwe w’iterabwoba aho nyuma yo guhamwa n’ibyaha yakatiwe gufungwa imyaka 25 ariko atoroka atarangije igihano.
Nyuma yo gutoroka Gereza Cassien Ntamuhanga ntiyatuje kuko yahise atangira gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC kugirango bafatanye guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse akaba ari nawe wari usanzwe ahagarariye imari ya Kayumba Nyamwasa muri Mozambique.
Yatawe muri yombi kuwa 23 Gicurasi 2021 n’inzego zishinzwe umutekano za Mozambique hakaba bakiri gusuzumwa niba yakoherezwa mu Rwanda.
Biteganyijwe ko Cassien Ntamuhanga ashobora koherezwa mu Rwanda nyuma yaho igihugu cya Mozambique gisanze atari impunzi nk’uko yabeshyaga ahubwo ari umunyabyaha watorotse gereza akaba yarimo ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda ubu akaba ari muri kasho i Maputo .
Hategekimana Claude