Raporo nshya y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yashimangiye ko uko imirwano ya M23 n’Ingabo za Leta ya Congo yakomeje kugenda ifata indi ntera, byatije umurindi urwango rufitiwe abaturage bavuga Ikinyarwanda, ku buryo hari n’abavuga ko rwatangiye kubyara Jenoside.
Iyi raporo ivuga ko benshi muri aba batotezwa bashinjwa ko bafasha M23, cyane ko uyu mutwe byitwa ko ufashwa n’u Rwanda, nubwo rugaragaza ko nta shingiro bifite.
Ivuga ko ari ibintu bimaze gukwira mu gihugu hose, kandi izo mvugo zigakoreshwa n’abayobozi ba gisirikare, abo mu nzego za leta, imiryango itari iya leta, abanye-Congo baba mu mahanga ndetse no mu itangazamakuru.
Itanga ingero za Komiseri wungirije wa Polisi muri Kivu y’Amajyaruguru, Aba van Ang, wigeze kubwira abaturage gufata imihoro “bakikiza umwanzi”, na Justin Bitakwira wabaye minisitiri, wabwiye abanye-Congo gushakisha ababaseseyemo.
Raporo ikomeza iti “Amajwi, amashusho n’ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga bishishikariza abantu ‘kwirukana abanyarwanda’ muri RDC cyangwa kubica. Itsinda ryabonye ubugizi bwa nabi cyangwa ibikorwa byo kwicira mu ruhame abavuga Ikinyarwanda.”
Byongeye, raporo ivuga ko “Abanyamulenge n’Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru babwirwa n’abantu barimo abasirikare ba FARDC ko atari abaturage ba RDC kubera imiterere yabo n’ururimi bavuga. Bashinjwa gushyigikira M23 cyangwa u Rwanda, bagasabwa gusubira mu Rwanda. Rimwe na rimwe bakangishwa gutemeshwa imihoro.”
Ibyo byose ngo biba mu gihe hakomeza no gukoreshwa imvugo z’uko inzego zose za RDC zinjiriwe n’u Rwanda haba muri politiki, ubutegetsi bwa leta, inzego z’umutekano ndetse n’iza gisirikare.
Ni ubutumwa bwakomeje kwamaganwa n’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu by’amahanga.
Ni amagambo yagiye anamaganwa na bamwe mu bayobozi ba RDC mu mvugo, ariko nta muntu n’umwe wigeze aryozwa imvugo ze.
Byageze aho Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Alice Wairimu Nderitu, nyuma y’uruzinduko aherukamo muri RDC, avuga ko hashobora kuba Jenoside.
Umuryago w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uheruka kongera abantu umunani barimo Justin Bitakwira, ku rutonde rw’abafatiwe ibihano, bashinjwa uruhare mu bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
EU yagize iti “Muri rusange, abantu 17 nibo barebwa n’ibi bihano bya EU, byongerewe igihe kugeza ku wa 12 Ukuboza 2023, bigizwe no kubuzwa kwinjira muri teritwari ya EU no gufatira imitungo. Byongeye, birabujijwe ku baturage n’ibigo byo muri EU gukorana ihererekanya ry’amafaranga iryo ari ryo ryose n’abantu bari kuri urwo rutonde.”
Justin Bitakwira wavutse ku wa 5 Ukuboza 1960, ni umunyepolitiki w’Umunye-Congo wabaye Minisitiri ushinzwe iterambere ry’icyaro ndetse ubu ni umudepite ku rwego rw’igihugu, ubarizwa mu ishyaka Union pour la nation congolaise (UNC).
Bitwakwira ashinjwa ko “yakomeje gukoresha imvugo zibiba urwango n’ivangura byibasira Abanyamulenge, bakomeje kwibasirwa ndetse bakagabwaho ibitero n’imitwe yitwaje intwaro.”
EU yakomeje igira iti “Aya magambo rutwitsi n’imvugo byagize uruhare mu guhembera amacakubiri n’ubugizi bwa nabi muri RDC, by’umwihariko mu gace k’imisozi miremire yibasiwe n’amakimbirane ashigiye ku moko.”
Bityo, ngo Justin Bitakwira yagize uruhare mu guhembera amakimbirane akoreshwamo itwaro n’umutekano muke muri RDC.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM