Umunyapolitike Hakuzimana Abdul Rashid umaze iminsi yanga kwitaba urwego w’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB yatangaje ko ubwo yitabaga ku nshuro ya gatatu yasanzwe kuri RIB abagabo babiri bamutegereje b’abagenzacyaha bakamumenyasha ibyo ahamagariwe aho we avuga ko nta cyaha yagaragarijwe ahubwo ko hari ibyo yasabwe kureka kuko hari abo bikomeretsa.
Yakomeje avuga ko umwe muri abo bagenzacyaha yamubwiye akoresheje imvugo itari nziza ikaza kumukomeretsa nkuko abivuga , yagize ati “Amagambo yambwiye ntabwo ari amagambo Umunyarwanda akwiriye kubwira undi , yambwiye amagambo mabi cyane ngo “ wonse ingengabitekerezo ya Jenoside, ni amashereka asa n’umweru , ni umutuku , ni umukara?mbese yambwiye amagambo atari meza.”
Umunyapolitiki Hakuzimana Abdul Rashid uherutse guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB inshuro eshatu, yavuze ko ubwo yitabaga yasabwe kugira ibyo atazongera kuvugaho ariko ko atabishobora ahubwo ko azagenda abivugaho buhoro buhoro.
Yagize ati “Nagize ibyo nemera nanjye nicisha bugufi.”
Yakomeje avuga ko ibiganiro bagiranye n’abo bagenzacyaha bijyanye n’ibiganiro atanga kuri YouTube bamusaba kwirinda ibyaha bishobora kubiturukamo.
Rashid nyuma y’ibiganiro yemeza ko atarafata umwanzuro wo kutazongera kuvuga ku ngingo yabujijwe cyangwa niba yiyemeje gukomeza.
Yagize ati “Ndacyasesengura ngo ndebe ese ibyo bambwiye ko ntagomba kuvuga kandi wenda abandi babivuga ntibagire ikibazo.”
Umunyapolitike Rashid yemeje ko yiteguye gukomeza gutanga ibitekerezo ibyo bamweretse ko hari abo bishobora gukomeretsa yavuze ko azajya agenda abivuga gacye gacye, ashimangira ko ataceceka ngo bimukundire.
Ingabire Rugira Alice