Kuri uyu wa kane tariki ya 16/07/2020 nibwo ku rubuga rwa Twitter ya Rayon Sports ndetse n’urwa Perezida Sadate Munyakazi hanyuzeho ubutumwa buvuga ko Rayon Sports yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’uruganda rukora imyenda ku mugabane w’iburayi angana n’imyaka 3.
Ibyo bije nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2019 hari hari umwuka utari mwiza hagati ya Rayon Sports ndetse n’umuterankunga ariwe Skol bamaranye igihe kingana n’imyaka 6 bakorana, dore ko mu kwezi kwa Gicurasi 2014 aribwo Skol yagiranye na Rayon Sports amasezerano y’imikoranire yari kumara imyaka 3, icyo gihe Skol yari kuzajya iha Rayon Sports miliyoni 47 ku mwaka.
Twitter ya Rayon Sports niyo yabanje gutambutsa ubutumwa bujyanye n’urwo ruganda aho bwagiraga buti “Rayon_sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka 3 n’uruganda rukora imyambaro ya Sports rwo ku mugabane w’iburayi, vuba turabamurikira umwambaro tuzambara ndetse tubamurikire iduka ryacu rizajya ricuruza imyambaro ya Gikundiro.“
Nyuma y’ubwo butumwa nibwo Munyakazi Sadate nawe yatangaje ko “Amasezerano y’Imyaka 3 batwambika ndetse banaduha imyambaro tugurisha abakunzi bacu nyuma yaho, byaba byaragenze neza tukaba twafatanya gufungura uruganda rukora ibintu bya Sports mu Rwagasabo, mu minsi ya vuba turabamurikira uyu mufatanyabikorwa ndetse n’umwambaro tuzakoresha.”
Nyuma y’ubwo butumwa abantu batandukanye bakomeje kwibaza uko ibya Skol bizagenda, nibwo twagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza, tumubaza niba kuba Rayon Sports imaze kubona undi mufatanyabikorwa uzajya ubambika bivuze ko Skol baba bamaze gutandukana byeruye.
Nkurunziza yadusubije ati: “Skol ikora ibisindisha ntago ikora imyenda, amasezerano dufitanye ni ayo kuyamamariza ntabwo ari ayo kudukorera imyenda, Skol dusanzwe dufitanye amasezerano keretse nihagira uruhande rwifuza ko ahagarara.”
Ibi bije nyuma y’uko kumbuga nkoranyambaga zitandukanye hanyuze umwambara wa Rayon Sports uriho ibirango bya Bralirwa nayo yenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda, ariko Munyakazi Sadate ndetse na Nkurunziza bakaza kugaragaza ko ibyo ari ibihuha nta masezerano bagiranye.
Nyuma y’uko Rayon Sports isinyanye na Skol amasezerano, Rayon Sports yakunze kugaragaza ko Skol iyiha amafaranga macye isaba ko yazamura amafaranga byibura akava kuri miliyoni 4 buri kwezi zikagera kuri miliyoni 13 buri kwezi, kugira ngo ibashe kuzajya ihemba abakinnyi ku gihe.
Gusa mu kwezi kwa Mata 2017 ubwo amasezerano ya Rayon Sports na Skol yari ageze ku musozo, icyo gihe Rayon Sports yari iyobowe na Gacinya Chance Deny ariko icyo gihe ikaba yari irimo ibice bitatu biyobowe n’abantu batandukanye birimo, Board yari iyobowe na Ngarambe Charles, Umuryango wa Rayon Sports wari uyobowe na Kimenyi Vedaste ndetse n’icyitwaga FC cyari cyiyobowe na Gacinya, abo bose bakaba baherutse bumvikana basaba ko Perezida Sadate yakwegura nubwo ntacyo byatanze.
Icyo gihe haje kubamo umwiryane muri izo komite 3 bituma Skol ibyungukiramo isinya andi masezerano na Rayon Sports y’imyaka 5, icyo gihe Rayon Sports yahabwaga miliyoni 66 buri mwaka .
Kuva Sadate yayobora Rayon Sports yakunze kumvikana asaba Skol ko yakongera umubare w’amafaranga itanga byibura ikageza kuri miliyoni 250 bitaba ibyo bakaba batandukana, ibintu byaje kuvamo impaka ndende bitewe n’uko abarimo abasinyanye na Skol ayo masezerano batabyishimiye ndetse nyuma bakaza kumvikana basaba Sadate ko ya kwegura.
Ndacyayisenga Jerome