Kuri uyu wa 21 Ukwakira,Rayon Sports irakina na Sunrise FC mu mukino w’Umunsi wa Munan 8 wa Shampiyona urabera kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa Cyenda, umukino uteri bugaragaremo Muhire Kevin n’abandi.
Muhire Kevin umaze iminsi akora imyitozo muri Gikundiro,yashyizwe mu ikipe ihangana na Sunrise FC mu gihe Joackiam Ojera acyibereye muri Uganda aho bivugwa ko ngo hari ibyangombwa ari gushaka abifatanyije no kwivuza.
Muhire ntiyakinnye umukino wa Musanze FC kubera ko Rayon Sports yari yagowe no kumwandikisha, ibanza gukemura ibyo kwishyura Umunyezamu w’Umunya-Tanzania, Ramadhan Kabwili, yirukanye akayirega muri FIFA.
Agaruka ku myiteguro y’umukino we wa mbere ku nshuro ya gatatu agiye gukinira Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko hari abakinnyi amenyeranye na bo ku buryo kwisanga mu ikipe bitagoye.
Ati “Twiteguye neza, hashize igihe tudatsinda ariko ukurikije imyitozo turi gukora bizagenda neza. Abenshi turaziranye, twarakoranye, nta kidasanzwe uretse gukorera hamwe. Turi kureba icyo twakora ngo tugaruke mu bihe byiza.”
Kuri uyu mukino, Rayon Sports irakina idafite Umunya-Uganda Joackiam Ojera wasubiye iwabo nyuma y’umukino wa Etoile de l’Est yavunikiyemo, ariko agatinda kugaruka i Kigali. Abatoza be bizeye ko bashobora kumwifashisha ku mukino utaha wa Police FC uzaba ku wa 25 Ukwakira.
Uretse Ojera, Gikundiro yagaruye Kalisa Rachid, Mucyo Didier Junior na Serumogo Ali utarakinnye umukino uheruka wa Musanze FC kubera imvune.
UMUTESI Jessica