Ikipe y’umupira w’amaguru ya Rayon sport Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yashyize ahagaragara ikirango gishya cyemwe n’amategeko kiratangira gukoreshwa mu bikorwa byayo byose uhereye muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020.
Iki kirango gisimbuye icyari gisanzwe gikoreshwa cyari mu ishusho y’ikarita y’igihugu nyuma yo kwemezwa n’ikigo gishinzwe iterambere ( RDB).
Uhere mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019 nibwo hagiye hagaragara iki ikirango gishya cya Rayon Sport ariko kikaba kitari cyakemejwe n’ubuyobozi bw’ikipe ku mpamvu z’uko byasabaga ko kibanza kwemezwa na RDB nk’umutungo bwite w’ikipe ikora nk’umuryango ufite ubuzima gatozo.
Amakuru agera kuri rwandatribune.com avuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo guca akajagari k’abakoresha ibirango by’iyi kipe mu nyungu zabo bwite bikadindiza iterambere ry’iyi kipe ifite ubukungu bushingiye ku bafana.
Nk’uko bigenwa n’itegeko, umuntu ku giti cye, itsinda cyangwa sosiyete yigenga bashaka kwandikisha umutungo bwite bigomba kubisaba mu nyandiko ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere hagasuzumwa umwimerere w’icyo kirango nk’igihangano bwite cy’ubisaba bikabona kwemezwa.
Ibi Rayon sport yarabikoze ariko isabwa na RDB guhindura ishusho y’ikirango kuko cyari mu ishusho y’ikarita y’igihugu kandi bitemwe ku miryango yigenga.
Ikirango cyamaze gushyirwa ku modoka y’ikipe
Iyi kipe ya mbara ubururu n’umweru yashinzwe mu mwaka w’1968 i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda gusa ikaba yarimukiye mu mugi wa Kigali mu mwaka wa 2015 ari naho yakirira imikino wayo.
Christian Hakorimana