Ikipe ya Rayon Sports kuri iki Cyumweru yegukana igikombe cyitiriwe padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana wasihnze ikigo cyita ku bafite ubumuga cya HVP Gatagara.
Rayon Sports yegukanye icyo gikombe nyuma yo kunyagira Mukura VS ibitego 3-0. Ni umukino wabereye kuri stade Amahoro.
Ni igikombe cyaherukaga gukinirwa mu myaka 38 ishize aho cyari gihitwe na Mukura VS.
Uyu mukino witabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano Gen James Kabarebe, Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege n’abandi banyuranye.
Ibitego bya Rayon Sports byansinzwe na Bizimana Yannick, Hussein Habimana na Omar Sidibe.
Mukura VS yagerageje gushakisha uburyo bwo kwishyura ariko umukino urenda urangira bitayihiriye.
Andi mafoto
Amafoto: IGIHE
Ubwanditsi