Kuri uyu wa 21 Nzeri 2023 nibwo ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA cyahawe ubutumwe bukimenyesha ko kitemerewe kongera kwerekana imikino ya Rwanda Premier League kuko amasezerano bari bafitanye yarangiye.
Iki kigo cyamenyeshejwe ko ibiganiro bagiranye bitigeze bigira icyo bigeraho bityo ko ibyifuzo byabo bakibikomeje kuko babamenyesheje ko niba bifuza gukomeza gutambutsa imikino yabo bagomba gutanga miliyoni 400 Frw kugira ngo bemererwe gukomeza kwerekana Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru, aho kuba Miliyoni 250 nk’uko RBA ibyifuza.
RBA yari ifite uburenganzira bwo kwerekana iyi Shampiyona mu gihe cy’imyaka itatu yarangiranye n’umwaka w’imikino ushize. Iki kigo cyakomeje kwerekana iyi mikino no mu mwaka mushya wa 2023/24 mu minsi ine imaze gukinwa.
Ku wa Kane, tariki 21 Nzeri 2023, ni bwo ubu buyobozi butegura Shampiyona, bwandikiye ibaruwa ubwa RBA buyimenyesha ko bwifuza miliyoni 400 Frw kugira ngo buyemerere gukomeza kwerekana Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru igeze ku Munsi wa Kane.
Bwagize buti “Twagiraga ngo tubamenyeshe ko ubusabe bwanyu bwanzwe ndetse ko icyifuzo cyacu cyo kugura uburenganzira ku mwaka butahindutse ari miliyoni 400 Frw. Tuboneyeho n’umwanya wo kubamenyesha ko muhagaritswe kwerekana Shampiyona kuva ku munsi wayo wa gatanu uteganyijwe tariki 30 Nzeri 2023.”
Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru rwari rumaze imyaka itatu rwaraguze uburenganzira bwo kwerekana iyi mikino kuri televiziyo, YouTube ndetse no kuyogeza kuri radiyo mu masezerano yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2022-23.
Impande zombi zimaze iminsi mu biganiro byo kongera amasezerano aho RBA yifuzaga gutanga miliyoni 250 Frw, ariko Rwanda Premier League yagaragaje ko nidahabwa miliyoni 400 Frw itazatanga isoko ryo kwerekana Shampiyona.
Ibi biramutse bidashobotse ko RBA ikomeza gutambutsa uyu mupira nk’uko byari bisanzwe, amafaranga yinjiraga muri iki kigo yagabanuka ku buryo bugaragara kuko hari menshi yinjiraga biturutse ku kwamamaza mu mupira.
Umuhoza Yves