Rwanda bridge builders yakunze kwitwa ikiraro k’ibikenyeri nabo mw’ishyaka ishakwe rya Dr Theogene Rudasingwa, abandi bakakigereranya n’ikiraro cya ” Avignon, cy’umutako gusa kitabasha kwambutsa abagihanze , iheruka kwandikira Joe Biden witegura kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo guhigika Donald Trump bamwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo y’itegura gutangira.
Nkuko buri gihe basanzwe bashishikazwa no guharabika Leta y’u Rwanda binyuze mu binyoma bakunda gucisha k’ubitangazamakuru byabo ,bikorera ku mbuga nkoranya mbaga ,bandikiye Joe Biden ko bamwitezeho kubafasha kugarura amahoro n’umutekano mu Karerere k’Ibiyaga bigari bavuga ko byose biterwa n’u Rwanda.
Si igitangaza ariko ,kuko benshi mu bagize kino kiraro k’ibikenyeri ari abantu baturuka muri imwe mu m’iryango nka Jambo ASBL ugizwe ahanini n’abantu cyangwa se abana bakomoka k’ubantu basize bakoze amahano mu Rwanda, bakunda kumvikana bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ndetse bagize uruhare mu gushinga imitwe y’iterabwoba nka FDLR , CNRD n’iyindi imaze igihe yarajujubije umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari, aho Leta z’unze Ubumwe z’Amerika ubwazo zashize umutwe wa FDLR kuri Lisiti y’imitwe y’iterabwoba igomba kurandurwa burundu.
Bamwe mu Bantu bakunze gukurikiranira hafi politiki yo mu Karere k’Ibiyaga bigari bavuga ko RBB yagakwiye kwandikira Biden n’ubwo nawe atabiyobewe, gufasha guhashya no kurandura burundu imitwe nka FDLR ,CRDD RUD Urunana n’iyindi kuko bizwi ko ariyo imaze imyaka 26 igerageza guhungabanya umutekano w’uRwanda nuw’akarere muri rusange.
Ni mugihe kandi mu mpera z’icyumweru gishize RNC umutwe ufatwa na Leta y’u Rwanda nk’umutwe witerabwo nawo wandikiye Joe Biden ibisa n’ibya Rwanda Bridge Builders n’ubwo ntatandukaniro riri hagati y’utu dutsiko twombi.
Nkuko Theogene Rudasingwa aheruka kubitangaza ngo iki kiraro cy’ibikenyeri ni umushinga wa Kayumba Nyamwasa washatse kw’ihisha mu mpuzamashyaka nyuma yo kubona ko abayoboke be batari bake bamuvuyeho ,maze bakishingira ayabo mashyaka bamushinja ubugambanyi ,igitugu n’ubusambo ku misanzu bahaga RNC .
Abasesengunguzi mu bya politiki bavugako Leta Z’unze Ubumwe z’Amerika zititeguye gukorana n’udutsiko tw’abantu bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse banakorana n’ imitwe y’iterabwoba nka FDLR n’iyindi ,mugihe Amerika ubwayo isanzwe irwanya udutsiko tw’abantu bashigikiye iterabwoba ndetse ikaba ifata FDLR ishigikiwe na Rwanda Bridje Builders nk’umutwe witerabwoba.
Usibye Leta zunze Ubumwe za Amerika , bamwe mu bari batangije kino kiraro k’ibikenyeri nk’ishyaka Amahoro Peace rya Padiri Thomas Nahimana bitandukanyije nacyo rugikubita, abandi nk’ishyaka ishakwe rya Dr Rudasingwa banga kwihuza nacyo aho bavuga ko kigizwe n’abantu bafitanye amasinde , biturutse k’umatiku , urwango ,ivangura no kutagira icyerekezo byakunze kuranga abagize imitwe irwanya Leta y’u Rwanda
Hategekimana Claude