Nyuma y’ibibazo byakomeje kurangwa mu ihuriro Rwanda Bridge Builders(RBB), ubwumvikane buke ndetse n’umwiryane n’amakimbirane ashingiye ku moko birangwa mubahagarariye iri huriro, Umuryango Rassemblement des Jeunes pour l’Avenir du Rwanda (RAJAR Asbl) wiyemeje gusezera uvuga ko wimwa ijambo muri iri huriro.
Nkuko ibaruwa yanditswe Baligira Jean Baptiste usanzwe ari umuhuzabikorwa w’iri huriro ry’urubyiruko ibigaragaza, zimwe mu mpamvu nyamukuru zateye RAJAR gusezera ,muri RBB abenshi bita ikiraro cy’ibikenyeri ari uko iri huriro ryananiwe guhuza amashyaka arigize, gukemura ibibazo by’amaoko bikigaragara muri iri huriro no gukemura ikibazo cy’amashyaka arwanira imyanya y’ubuyobozi bw’iri huriro.
Bagize bati “twebwe abagize ishyirahamwe ry’urubyiruko ruharanira ejo hazaza heza h’u Rwanda,tubandikiye tugirango tubamenyesheko dusezeye muri RBB none taliki ya 5 Ukuboza 2021.Kubera ibitekerezo bidahuye cyangwa bihabanye n’intego twari dufite yo guharanira Demukarasi,guhuza amashyaka ya politiki n’amashyirahamwe atarwanira ubutegetsi, ibi byose byakorwaga harimo ukutumvikana, kandi hiyongeyeho ko umuhuzabikorwa yari amaze kudukura kurubuga twatangirabamo ibitekerezo kuburyo ntaho tugihuriye n’ibitekerezo bitangwa na komite y’iri huriro.” Yarangiza agatoresha iyo komite nshya akanayibera umukandida umwe rukumbi ku mwanya w’umuhuzabikorwa(Coordionateur).
Tumaze kwibukiranya ibyabaye byose n’ingaruka byatugizeho muri RAJAR, ubwo hari ihangana. Hejuru y’ibi tuvuze haruguru n’ibindi tutarondora hano birimo ibyagiye bikorerwa mu nyandiko zidasinye(tracte) .”
Bakomeje bavuga bati”Twifurije abasigaye kugera ku ntego, abasezeye nabo kandi bakomeze urugendo kubw ‘ibitekerezo bari bafite byiza .Ibyo bitekerezo byiza twizereko bitarangiranye n’izi nyuguti eshatu RBB. ”
Kuva muri Gicurasi 2020 Rwanda Bridge Builders yashingwa, ku gitegekerezo cya Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni wifuzaga ko imitwe yose irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yihuriza hamwe akayitera inkunga mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yakunze kurangwa n’amakimbirane ashingiye ku moko aho, iri huriro ryigabanijemo amatsinda abiri: Iryiswe imfubyi za Habyarimana n’irindi rimenyerewe ku kazina k’ibigarasha ryahoze muri guverinoma ya FPR Inkotanyi nyuma kubw’amakosa bakoze n’ibyaha bakurikiranweho bikarangira bisanze bahunze igihugu kubwo gutinya gukurikiranwa n’ubutabera.
Uku guhora bashwana n’ibyo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagerereranije na kumwe Isenene iyo uzifungiye mu icupa zirimo zonyine zitangira kuryana zo ubwazo.
Rwanda Bridge Builders yatangiye igizwe n’amashyaka n’imiryango 36, gusa kuri ubu ikaba isigayemo mbarwa ,cyane ko na RNC ya Kayumba Nyamwasa yari yihishe inyuma mu ishingwa ry’iri huriro iherutse gutangaza ko ikuyemo akayo karenge.
Kuva muri RBB kwa RNC kandi kwaje gukurikira isezera ry’abari abayobozi bakuru b’iri huriro aribo Gilbert Mwenedata na Amb Charlotte Mukankusi wari umwungirije mu buyobozi bukuru bwaryo.
Icyo abasezera muri iri huriro bahurizaho ni uko, muri RBB umwuka w’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside uharangwa utatuma bagira icyo bageraho mu mugambi basangiye wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Umuhoza Yves