Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) umunsi ku munsi, ntigisiba kugenda gisaba abanyarwanda kwipimisha kanseri y’inkondo y’umura, by’umwihariko abagore ndetse n’abakobwa,kuko ari kimwe mu bibazo biteje inkeke ku buzima bwabatari bake.
Abagera kuri miliyoni 4.35 ba bagore bafite imyaka iri hejuru ya 15 ngo aribo bafite ibyago byo kwibasirwa n’iyi ndwara ya Kanseri y’umura nk’uko RBC, ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda kibitangaza.
Imibare yihuriro ry’imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda (Rwanda NCD Alliance) igaragaza ko buri mwaka abagore barenga 1200 basanganwa kanseri y’inkondo, igahitana abarenga 800 ku mwaka.
Igiteye inkeke kurusha ibindi ni uko abenshi mu basanganwa iyi kanseri iba yaramaze kubarenga ku buryo idashobora kuvurwa ngo ikire, bigatuma iza ku mwanya wa kabiri mu kwica abantu benshi mu Rwanda nyuma ya kanseri y’ibere.
Ishimwe Jean Marie, umufashamyumvire muri gahunda yo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura, ukora mu Ihuriro ry’imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda (Rwanda NCD Alliance) yavuze ko mu bipimo bafata, basanga 10% by’abagore n’abakobwa bafite virusi itera kanseri y’inkondo y’umura.
Kanseri y’inkondo y’umura iterwa n’agakoko kitwa HPV (Human Papillomavirus) gakwirakwira binyuze mu mibonano mpuzabitsina.
Aka gakoko gashobora kuba ahantu hose ariko iyo kageze mu gitsina cy’umugore amatembabuzi abamo atuma kabasha kororoka cyane, kagera ku nkondo y’umura kagatangira kuyangiza k’uburyo abaganga iyo barebye basanga inkondo y’umura imeze nk’iyajeho uduheri tumeze nk’ibihushi.
Kanseri y’inkondo igira ibyiciro bitatu. Icyiciro cya mbere ni ukuba umugore afite agakoko gatera kanseri y’inkondo, icyiciro cya kabiri ni ukuba umugore agaragaza ibimenyetso bibanziriza kanseri y’inkondo y’umura, icyiciro cya gatatu ni ukuba umugore arwaye kanseri y’inkondo y’umura.
Ese umugabo nawe ashobora kwandura Kanseri y’inkondo y’umura?
Umugabo ashoboka kuba afite agakoko gatera kanseri y’inkondo y’umura, akakabana ariko imiterere ye ntituma kabasha kororoka ngo kagere aho kamuteza ibibazo.
Nubwo bimeze gutyo ariko, iyo akoze imibonano mpuzabitsina ka gakoko agaha umugore, kagera mu gitsina cy’umugore kagatangira kororoka cyane.
Aho yagize ati “Nkangurira abagabo bose kwisiramuza kuko iyo wisiramuje ka gakoko uba ukimye icyuho”.Umugore ufite virusi y’iyo kanseri, akora imibonano mpuzabitsina nk’ibisanzwe gusa cya gihushi gikomeza gukura kikazagera aho kitangira gutemuka hakaza ibisebe.
Ati “Iyo hamaze kuzamo ibisebe nibwo umugore akora imibonano mpuzabitsina umugabo yakoza kuri bya bisebe umugore akababara, agatangira kuva amaze gukora imibonano cyangwa akirimo kuyikora, icyo gihe aba afite kanseri. Akaba aribwo ava mu rugo noneho akaza ku kigo nderabuzima iba yarabaye kanseri nta kintu twamufasha ngo ikire”. (Klonopin)
Nyirandakunze Beatha wo mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, afite imyaka 45 ariko ntaripimisha na rimwe kanseri y’inkondo y’umura.
Ati “Kuba ntaripimisha si uko ntabyumva, ahubwo mba nibaza ngo ninsanga ndwaye nzavuzwa na nde?”.
Dr Aline Uwimana, Umuganga ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuzima RBC asaba abagore bose muri rusange kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura hakiri kare kuko iyo babimenye hakiri kare baha hari uburyo bwo kuyivura igakira.
Ati “Akenshi baza nta garuriro bigifite bagasanga kanseri yageze ku rwego ruri hejuru, adashobora kuvurwa ngo akire, kugira ngo nihagera ubwo ava mu mubiri, apfe atababaye cyane, ariko mu gihe aje bikiri ku rwego rwa mbere barabishiririza kandi umuntu agakira akongera akaba muzima”.
Agakoko gatera kanseri y’inkondo umura, umugore ashobora kukamarana imyaka irenga 10 kataramutera kanseri kandi muri iyo myaka yose aba ashobora kuvurwa agakira.
Ishimwe Jean Mari ukora muri Rwanda NCD Alliance asaba abagore kwipimisha kanseri y’inkondo y’umura batarindiriye kubona ibimenyetso byayo mu mubiri.
RBC itangaza ko Abagore 10% bafite virusi itera kanseri y’inkondo y’umura,bityo ko bagomba guhagurukira kujya bipimisha.
NIYIBIGIRA Schadrack