Mu Rwanda hakomeje gukazwa ingamba ku cyorezo cy’ubushita bw’inkende buzwi nka Mpox aho mu mavuriro atandukanye hashyizweho uburyo bwo gushishikariza abantu kwirinda iki cyorezo.
Ni nyuma y’igihe gito, ikigo gishinzwe ubuzima RBC gitangaje ko iyi ndwara yageze mu Rwanda ikaba yaragaragaye ku bantu babiri barimo umugore w’imyaka 33 n’umugabo w’imyaka 34 bakunze gukorera ingendo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo muri RBC, Dr. Edson Rwagasore yagize ati” Ikigo gishinzwe ubuzima, RBC, kimaze gutahura abarwayi babiri twasanzemo indwara y’Ubushita bw’Inkende ari yo Monkeypox.
Harimo umugore ufite imyaka 33 n’umugabo ufite imyaka 34 bose basanzwe bakorera ingendo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubu bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga”.
Aba bantu batahuwe binyuze mu ngamba zari zashyizweho na Leta nko gushyiraho itsinda ry’abaganga basuzuma kandi bakabaza ibibazo bijyanye n’iyi ndwara nyuma yo kugaragara mu bihugu byabaturanyi nka RDC n’u Burundi.
Dr Rwagasore yakomeje ashishikariza abanyarwanda kwitwararika no kwirinda iyi ndwara bakurikiza amabwiriza yo kuyirinda agendanye nayo.
Indwara y’ubushita n’indwara yandura kandi igakwirakwizwa n’agakoko kayo aho abantu bashobora kuyanduzanya mu gihe bakoranaho ,gusomana no gukora imibonano mpuzabitsina.
Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara ni ukugira umuriro, kuribwa mu ngingo, kuribwa umutwe no kugira ibiheri biryana bisesa ku ruhu bigakunda kwibasira imyanya ndangagitsina,ibiganza, mu maso no ku maguru.
Minisiteri y’ubuzima yakomeje gusaba abaturage ko umuntu wese uzagaragarwaho n’ibimenyetso by’ubushita agomba kwihutira kugana kwa muganga kandi agatanga amakuru y’abantu akeka ko yaba yaranduje maze nabo bagakurikiranwa bakitabwaho.
Igihugu cya Congo nicyo cyakunze kuzahazwa n’iyi ndwara guhera 2022 ariko ikaba yaraje gukwirakwira mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari harimo u Rwanda, u Burundi na Kenya.
Cynthia NIYOGISUBIZO
Rwandatribune.com