Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu Rwanda cyatangaje ko indwara y’Ubushita bw’Inkende izwi nka Monkeypox, yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo kugaragara ku bantu babiri.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo muri RBC, Dr. Edson Rwagasore, yatangarije ikigo cy’igihugu cy’itangazmakuru RBA ko ababonetse ari umugore w’imyaka 33 n’umugabo w’imyaka 34 bombi basanzwe bakorera ingendo muri Congo.
Yagize Ati “Abarwayi bose twasanze barakunze kugirira ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”. Indwara y’Ubushita bw’Inkende imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye birimo n’ umujyi wa Bujumbura mu Burundi.
Rwagasore yasabye Abaturarwanda gufata ingamba zikomeye zirimo “Kwirinda kugirana imibonano mpuzabitsina n’ufite ibyo bimenyetso, kugira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune.”
Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.
Agasaba uwabona ibi bimenyetso ko yakwihutira kugera kwa muganga hakiri kare kugira ngo akurikiranwe n’abaganga mu rwego rwo kwirinda ko yakwanduza abandi, basanga ariyo akitabwaho bihagije kuko ari indwara ivurwa igakira.\