Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative RCA arasaba abanyamuryango bazo kumva ko koperative ari izabo kuko ari abashoramari bagamije inyungu.
Abanyamuryango ntibakwiye guharira ibikorwa bya koperative abayobozi n’abakozi bazo gusa ahubwo bakwiye kugira uruhare mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yak operative babamo.
Harerimana Jean Bosco umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative avuga ko mbere abaturage bumvaga ko ari imiryango bashinze idaharanira inyungu bakaziharira ariko ubu ngo siko bimeze ahubwo koperative zikwiye kuba inzira yo kungukiramo bagakirigita ifaranga .
Agira ati « abayobozi bazo bakwiye kumva ko batagomba kuzifata bugwate ,nk’uko bari barazifashe nk’imiryango itagira inyungu ubu siko bameze ahubwo turahamagarira abanyamuryango kumva ko amafaranga koperative ifite ari ayabo , bumve ko ari bo ba bosi kandi ko koperative idashingiye ku muntu umwe ngo abanyamuryango bumve ko adahari batakora ,Atari we uyoboye koperative itabaho ahubwo bumve ko umutungo ari uwabo. »
Ndahayo Germain ni umunyamuryango w’imwe mu makoperative y’abamotari. avuga ko abanyamuryango batinya gukurikirana ababayobora kubera kwanga ko kwiteranya n’ababayobora cyangwa bikaba byanabagiraho izindi ngaruka mu kazi bakora
Agira ati «baturiye amafaranga umuyobozi wese uje akayarya akigendera ,undi akaza nawe bikaba gutyo tubireba ariko ntitube twatera hejuru ngo tubaze amafaranga yacu aho ajya ,kubera kwanga kwiteranya,kwanga kwigaragaza wibaza uti ndinda mvuga ko abandi babicecetse njye bintwaye iki ,ese ari njye biturutseho abantu bagira ngo ninjye uzi kuvuga gusa, ugakomeza ukishakira amafaranga ukabihorera bakirira».
Kamagaju Eugènie umuyobozi wa koperative Abadatezuka ba Kamonyi ikora ubuhinzi bw’ibigori n’imboga avuga ko amaze imyaka ibiri ayobora iyi koperative kandi ngo aho yayisanze hari habi cyane kubera imiyoborere mibi ,ariko ngo ahagereye bavuye kuri toni 18 bezaga ubu bakaba barejeje toni ijana 120.
Kuri we ngo ubuyobozi iyo bwabaye bubi koperative iradindira.
Agira ati « ubundi byose bipfira k’ubuyobozi ,iyo umuyobozi abaye mubi agaharanira inyungu ze ntarebe aho ajyana abayobora aba ameze nk’umubyeyi mu rugo utita ku bana be cyangwa ngo abareberere ,njyewe nifuza kuzava k’ubuyobozi abanyamugryango bamvuga neza kandi mfite n’aho mbagejeje , burya baba barebye uko nawe umeze bakagutora babona ko hari icyo ubarushije.»
Umyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Kamonyi
Tuyizere Thaddée avuga ko muri rusange ngo koperative zo muri aka karere zimeze neza nubwo ngo hakiri koperative 3 zazahajwe n’imiyoborere mibi yagiye izihombya zikadindira n’abanyamuryango bazo bakaziharira abayobozi.
Agira ati « abayobozi bakwiye kumva ko iterambere rya koperative ribareba aho baziganisha niho zijya ari ahabi cyangwa aheza ,buri rwego rugakora yaba ari ngenzuzi ,yaba ari njyanama buri wese agakora ibyo ashinzwe nta rwego rusimbura urundi ariko bose bakanamenya ko bakorera umuturageT
Turanakangurira abanyamuryango kumva ko ari izabo ,ntibaziharire abaziyobora gusa kuko amafaranga bacunga ni ayabo».
Kugeza ubu kandi umuyobozi wa RCA avuga ko koperative ziri ku kigero cya 78 ubu zicunzwe neza kubera ko bahagurukiye imicungire mibi yazibonekagamo , ahenshi ngo abayobozi badakurikizaga amategeko
bazivanyeho bakaba bamaze gukora amavugurura muri koperative zose z’ibirayi kandi ngo aranakomeje mu z’abamotari , iz’ab’icyayi ,ab’umuceli ndetse n’aba kawa.
Kugeza ubu ngo abayoboraga koperative 174 barimo barakurikiranwa ku mitungo banyereje by’umwihariko koperative z’abamotari hari haraburiyemo miliyoni 205 ubu zose ngo zamaze kugaruzwa.
Uwambayinema Marie Jeanne