Icyizere cyongeye kugaruka hagati y’abakuwe mu byabo n’imitwe y’ingazo za FARDC ikorera Mikenge, mu duce twa Itombwe, muri Teritwari ya Mwenga muri Kivu y’amajyepfo nkuko byemezwa n’abagize ibikorwa bya Gisivili muri MONUSCO.
Ni nyuma y’imana yo kumvikanisha impande zombi yabaye kuwa gatatu washize , tariki ya 17 ukuboza 2019. Uku guhura kwatumye ugusuzugurana kwariho hagati y’abataye ibyabo bagizwe cyane cyane n’ubwoko kavukire n’ingabo za FARDC zibarizwa muri Batayo ya 121.
Uku gusuzugurana kwabaye intandaro yo gutera kw’ingabo za FARDC mu duce twa Ngumino naTwigwaneho kubera ubwoko kavukire bwateraga inkunga umutwe wa Maï-Maï.
Ubuyobozi bwa Burigade yihariye ya 21 ya FARDC yasobanuye neza ugucika intege kw’ingabo hagati yazo n’inyeshyamba zo muri ako gace. Nkuko akomeza abivuga , ingabo zasabwe gucunga umutekano w’amoko atandukanye aharangwa.
Nyuma y’impaka ndende , impande zombi zasabwe kugira icyo ziyemeza mu mibanire myiza ya hafi kandi inoze.
Ingabo za FARDC zasabye inararibonye zigaragara muri uyu muryango utagengwa na Leta gushishikariza abagize umuryango harimo abakuwe mu byabo kugirira icyizere ingabo z’igihugu no kwitandukanya n’imitwe y’ingabo.
Ku ruhande rwa MONUSCO irahamagarira ingabo kwimakaza ubufatanye n’amoko yose mu rwego rwo kwigarurira icyizere n’ubufatanye muri iyo Zone.
Kuva MONUSCO yatangira ibikorwa byayo mu gace ka Mikenge , yashigikiye ingabo za Kongo izifasha mu kugarura umutekano muri iriya Zone ikorana nazo amarondo.
Abakuwe mu byabo nabo bagaruriwe icyizere kuko bamwe muri bo bajya mu rima yabo baherekejwe n’ingabo za ONU.
Ikindi nuko imiryango ishinzwe uburenganzira bwa muntu yari yarahunze umutekano muke mu kwezi kwa Gicurasi 2019 yagarutse mu Mikenge inazaniye imfashanyo abakuwe mu byabo.
IRASUBIZA Janvier