Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangaje ko rugifite urugendo rurerure rwo kubona abacungagereza bahagije kuko abo rufite ari bacye ugereranyije n’abo baba bagomba kurinda aribo imfungwa n’Abagororwa.
Ibi Komiseri mukuru w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa (RCS) CG George Rwigamba yabisobanuriye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere mu kiganiro cyibanze ku byakozwe n’urwo rwego muri uyu mwaka dushoje wa 2019 n’ibiteganyijwe mu gihe kiri imbere mu mwaka wa 2020.
Ni ikiganiro cyari kigamije kugaragaza ibyagezweho muri uyu mwaka wa 2019, mu nshingano zitandukanye za RCS zirimo : Ubutabera, Kugorora, Umutekano, Ibikorwa remezo n’Imibereho myiza.
Komiseri mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa yavuze ko muri rusange ibyagezweho muri ibi byiciro bitandukanye ari byiza kandi ari ibyo kwishimira, aho yavuze ko urebye nk’umutekano mu magereza 13 yo mu Guhugu wari umeze neza kuko babaruye abantu 3 bagerageje gutoroka muri Gereza ya Nyarugenge kubw’amahirwe macye bagashaka kurwana n’Abacungagereza bakaraswa bagapfa.
Yakomeje avuga ko ku bijyanye n’umusaruro babashije kwinjiza muri Banki Nkuru y’U Rwanda (BNR) amafaranga agera kuri Miliyoni 373 z’Amafaranga y’U Rwanda bigaragaza ko ari umusaruro mwiza bagezeho.
Ku kibazo cy’ubucucike mu magereza uyu muyobozi yavuze ko urebye nta bugihari kuko bavuguruye ibikorwaremezo ndetse bakanagerageza kwagura amagereza amwe n’amwe atandukanye mu gihugu, gusa yavuze ko kuba bagifite umubare mucye w’Abacungagereza ugereranyije n’Imfungwa n’Abagororwa bafite bikiri imbogamizi itoroshye.
Yavuze ko RCS Ifite Imfungwa n’Abagororwa zigera ku bihumbi 74 mu gihe bafite Abacungagereza bagera ku bihumbi bibiri gusa (2000) bisobanuye ko umucungagereza 1 agomba kurinda Imfungwa n’Abagororwa 30, bikaba bikiri urugendo rukomeye rwo kuzamura umubare w’aba bacungagereza ariko avuga ko byose bishoboka kuko bari gukora ibishoboka kugira ngo bahugure Abacungagereza benshi bashoboka bakaba bifuza kugera nibura aho umucungagereza 1 yarinda Imfungwa n’Abagororwa 5.
NYUZAHAYO Norbert