Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS rwagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru, ikiganiro cyibanze ku ngingo zitandukanye.
Mu gutangiza iki kiganiro Umuyobozi wa RCS CGP George Rwigamba yavuze ko mu 1961 hashyizweho amabwiriza y’amagereza mu kitwaga Rwanda-Urundi ashyizweho n’Umwami w’Umubuligi, aya mabwiriza yaje gusimbuzwa andi mu mwaka wa 2006.
Yanagarutse kandi ku musaruro Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwiinjije aho yavuze ko binjije amafaranga akabakaba miriyari 7 z’Amafaranga y’u Rwanda .
Ku bijyanye n’imishinga bakoze yavuze ko uyu mwaka RCS yatangije imyuga 10 itandukanye yigishwa abagororwa.
Ku kibazo cy’ubucucike mu magereza mu Rwanda,Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS rwavuze ko ntacyo rushobora gukora ku bucucike kuko rudashobora guhagarika ubutabera.
Ubucucike mu magereza mu Rwanda kuri ubu burarenga igipimo cya 120% hakaba na gereza nk’iya Rwamagana ifite ubucucike burenze 250% hakurikijwe ubushobozi bw’iyo gereza.
RCS irahakana ko ubucucike muri gereza ya Rwamagana buri ku gipimo kirenga 250 nk’uko biherutse gutangazwa na Komisiyo ya Sena y’imibereho y’abaturage, ahubwo ikemera ko ubucike muri gereza ya Rwamagana buri kuri 140%.
Mu gihe muri iyi minsi hamaze iminsi hagaragara abarwayi benshi ba COVID-19 mu magereza, CGP Rwigamba yatangaje ko abantu 11 bamaze kwitaba Imana mu magereza bazize COVID-19, mugihe kandi abagororwa 178 bagaragaweho icyorezo cya COVID-19 iyo mibare yagaragaye muri gereza ya Rwamagana, Nyarugenge na Muhanga.
Kuri iki kibazo cy’abarwayi ba COVID-19 baherutse kwaduka mu magereza, RCS ivuga ko itazi uburyo ubu burwayi bwageze mu magereza gusa ikavuga ko nta mucungagereza uragaragaraho uburwayi bwa COVID-19.
Norbert Nyuzahayo