Amakuru agera kuri Rwandatribune.com,dukesha umunyamakuru wacu uri Goma,aravuga ko none kuwa 02 Ugushyingo 2020,mu mujyi wa Goma ari nawo murwa mukuru w’Intara wa Kivu y’amajyaruguru habaye inama yahuje intumwa z’uRwanda zari ziyobowe na Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Bwana Munyentwari Alphonse naho ku ruhande rw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru hari Bwana Nzanzu Carly Kasivita.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri telefone Bwana Jean Paul Maregani,Umuyobozi mukuru mu biro bya Guverineri w’Intara ya Kivu y’amajyaruguru yemeje aya makuru aho yagize ati:Nikoko habaye ibiganiro bigamije gufungura imipaka ihuza Rubavu na Goma,hagendewe ku mabwiriza yo kwirinda Corona Virus,bityo ku ikubitiro,hari ibyiciro byemerewe kwambuka bikurikira:
Abaganga n’abarimu bava mu Rwanda bakajya gukorera muri Congo,cyangwa abaganga n’abarimu bava muri Congo bakajya mu Rwanda,abanyeshuri biga muri Congo cyangwa abanyeshuri biga mu Rwanda,kimwe n’abandi bakozi bafite imirimo ihoraho baturiye iyi mijyi,abandi bemerewe kwambuka ni abacuruzi bato basabwa kwibumbira mu mashyirahamwe kugirango hirindwe umubare nyamwinshi bakazunvikana uko bazajya bohererezanya ibicuruzwa hirindwa Corona Virus.
Mu bindi byavuzwe mu myanzuro y’iyi nama nuko hemerewe kwambuka abafite Lesepase na Pasiporo gusa, mu gusoza ibyo biganiro impande zombie, zemeranyije gufungura imipaka imipaka ya (Grande bariere)na Petite bariyeri,mu bindi byunvikanwe n’ugushishikariza abaturage gukomeza kwirinda Covid19,kubahiriza amategeko y’urujya n’uruza cyane hakoreshejwe inzira zemewe n’amategeko.
Nubwo bimeze bityo uruhande rw’uRwanda ntacyo ruratangaza kubw’aya makuru ngo ruyahakane cyangwa ruyemeze kandi ntibavuze neza igihe iki gikorwa kizatangirira,twashatse Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Bwana Munyentwari Alphonse kuri telephone ye ngendanwa ntibyadukundira,kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally
Ryose nibaddufashe kuko twe abakorera muri congo turikubura akazi. Abakoresha bacu baduhaye ukukwezi gusa cyangwa bakatwirukana