Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ibirori byo Kwita Izina abana b’Ingagi byari byarasubitswe kubera icyorezo cya Marburg bizaba tariki 5 Nzeri 2025.
Ubusanzwe, Ibi birori bibera mu Karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi, ahari ibiro bya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bikitabirwa n’abantu batandukanye barimo ibyamamare, abanyarwanda n’abanyamahanga baza kwihera ijisho ibyo birori by’imbonekarimwe
Ni ibirori byari biteganijwe kuba ku nshuro ya 20, aho abana b’Ingagi 22 bavutse kuva muri Nzeri 2023, bagombaga guhabwa amazina, mu mu hango wari kubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, tariki 18 Ukwakira 2024 bizagusubikwa ku mpamvu RDB itashatse gutangaza.
Mu itangazo RDB, yashyize ahagaragara yavuze ko ibirori byo Kwita Izina abana b’Ingagi, byasubitswe ariko ntibasobanura impamvu yatumye uyu muhango usubikwa, gusa rwatangaje ko indi tariki uzabera izatangazwa kuri ubu ukaba washyizwe tariki 5/9/2025.
Mu mwaka wa 2005, nibwo Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugira umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi igikorwa gihoraho, kiba mu rwego rwo kubungabunga ingagi, gushimira abazitaho mu buzima bwa buri munsi no kwishimira iterambere ryazo ku baturiye Parike.
Kugeza ubu ingagi zimaze guhabwa amazina mu myaka 19 ishize zigera kuri 352.
Mu 2023, ubwo habaga ibirori byo Kwita Izina ku nshuro ya 19, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ibyo ku nshuro ya 20 bizaba ari umwihariko kuko abagize uruhare mu gutanga amazina mu myaka yose yatambutse bazatumirwa bose.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) y’umwaka wa 2024 ku ishusho y’ishoramari, ubukerarugendo, ibyoherezwa mu mahanga, ndetse n’ubundi bucuruzi, igaragaza ko Ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 647 z’amadorali ya Amerika.
Ibi bipimo bikagaragaza ko ubukerarugendo bwazamutseho 4.3% ugereranyije n’umwaka wabanje, ubukerarugendo bushingiye ku ngagi bukaba bwarabigizemo uruhare rungana na 27%.
Rwandatribune.com