Abacanshuro b’abarusiya bamaze iminsi bafatanya na FARDC n’imitwe irimo FDRL mu rugamba bahanganyemo na M23, bongeye kugaragara bari mu modoka ibahungisha ubwo bari bamaze gukubitwa inshuro na M23.
Aba bacanshuro, bagaragaye bari mu modoka bari kumwe n’abasirikare ba FARDC bafite imbunda zikomeye bigaragara ko bari ku rugamba.
Uwababonye yatangaje ko imodoka yabikunsaga amasigamana, ibahungishiriza i Goma nyuma yuko M23 ibakubitiye ahareba inzega, ikabamurura muri Sake.
Aba bacanshuro kandi baherukaga kugaragara ubwo bahungaga urugamba muri Kitshanga na bwo uwo M23 yabotsagaho umuriro.
Icyo gihe na bwo barimo bafatanya na FARDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro, ariko mu birindiro bari barimo bakaza kuraswaho urufaya rw’amasasu na M23, bagahitamo gukiza amagara.
RWANDATRIBUNE.COM