Kuva ku ya 3 Werurwe 2024, abantu barenga 200.000 bavanywe mu byabo n’intambara mu turere twa Lubero, Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari mu mibabaro itavugwa, babuze ubufasha ubwo ari bwo bwose.
Mu nkengero za Goma, hamenyekanye abantu barenga 500.000 bavanywe mu byabo n’intambara, batatanyirizwa ahantu hasaga 22 bimuwe cyangwa babana n’imiryango yabakiriye. Muri Minova na Masisi, abandi bantu babarirwa mu magana bavanywe mu byabo bababaye mu bukene, nta mfashanyo yo hanze.
Ibintu ntabwo bimeze neza muri Pinga na Walikale, ahavugwa abandi bantu bahunze. Nubwo bamwe bahungiye muri Uganda kandi bagahabwa ubufasha bwa HCR, abantu ibihumbi n’ibihumbi bakomeje gutegereza ubufasha bahangayitse.
Aimé Mbusa Mukanda, umwe mu bantu bazwi cyane ba Rutshuru, ahanganye n’iki kibazo cy’ubutabazi , yatangije ubukangurambaga bwihutirwa busaba abadepite bashya batowe gushyira hamwe inkunga y’amafaranga bagahangana n’iki kibazo.
Agira ati: “Buri mudepite atanze amadorari 5,000 hakusanywa amafaranga agera ku madorari 3.000.000, ashobora gukoreshwa mu gufasha izi mpunzi zibagiranye maso ya Kinshasa.”
Akomeza agira ati: “Turahamagarira byimazeyo abadepite bashya ba Rutshuru na Masisi gutekereza ku buryo bwo gutanga umusanzu mu gufasha. Uku guhamagarira ubufatanye ntabwo bireba abadepite gusa, ahubwo umuntu wese ufite ubushake, uzi ibibazo byubasiye abimuwe n’intambara muri kano karere. Turasaba abayobozi bacu gukora ibishoboka byose kugira ngo aya makimbirane arangire kandi bafashe abo yibasiye. ”
Aba baturage bahunze ingo zabo nyuma y’imirwano yahuje ingabo za leta FARDC n’umutwe wa M23, aho M23 yigaruriye Kirotshe, Shasha, hafi ya Sake, Rwindi, Kibirizi, Lweshe, Kikuku, Nyanzale, Vitshumbi n’ahandi benshi.