Abadepite bahagararite Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bakoze inama idasanzwe banzura ko amahanga aza gutabara Igihugu cyabo kubera intambara ihanganishije FARDC na M23.
Ni inama yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, yari igamije kureba ku ngaruka ziri guterwa n’imirwano ihanganishije FARDC n’umutwe wa M23 bavuga ko uri gufashwa n’u Rwanda.
Aba badepite bo ku rwego rw’Intara, basabye ko ibihugu by’amahanga n’imiryango mpuzamahanga kwinjira muri ibi bibazo ngo kuko biri gufata indi sura.
Aba badepite batangaje ibi nyuma y’iminsi micye, Perezida Felix Tshisekedi wa Congo na we avuze ko ibintu biri kubera muri Congo biri kurushaho kuba bibi.
Izi ntumwa za rubanda, zivuga ko guhashya uyu mutwe wa M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro, bisaba imbaraga z’amahanga.
Perezida w’iri huriro ry’Abadepite, Bonaventure Sherimpuwe yagize ati “Iyi ntambara ikomeje kugira ingaruka ku baturage, aka kanya abaturage bose ba Rutshuru muri Gurupoma ya Jomba, muri Gurupoma ya Bweza, muri Gurupoma ya Busanza na Sheferi ya Bwisha,Gurupoma zigera muri zirindwi …barahunze. utu duce twose nta muntu uturimo.”
Uyu muyobozi na we ushinja u Rwanda gufasha M23, yavuze ko mu mezi atatu ashize, muri ibi bice hatigeze haboneka ituze ndetse ko ubu abantu babarirwa mu bihumbi 40 bahungiye muri Uganda “none umusaruro w’ubuhinzi bwabo uri kononwa n’inyeshyamba za M23, yaba ibirayi, amasaka, ibishyimbi, n’ibindi byose biri gusahurwa.”
RWANDATRIBUNE.COM