Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, ryatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, ari kimwe mu bihugu ku Isi yose bifite impunzi nyinshi yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Raporo ya HCR ivuga ko abantu barenga miliyoni muri RDC bahatiwe guhungira mu bihugu bituranyi by’icyo gihugu kuva mu ntangiriro za 2020 bitewe n’ubwicanyi, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ahanini bikomoka ku mutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Iyo raporo ivuga ko kugeze ubu muri rusange abagera kuri miliyoni eshanu bakuwe mu byabo, RDC ikaba ari kimwe mu bihugu bifite imibare iri hejuru y’abakuwe mu byabo ku Isi.
Deutsche Welle yatangaje ko mu ntangiriro z’iki Cyumweru, Uganda yafunguriye imipaka impunzi 1500 zo muri RDC.
HCR yatangaje ko ayo makuru yayabonye mu byumweru umunani bishize yakusanyijemo amakuru menshi yerekeye ubwicanyi, iyicarubozo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubusahuzi muri RDC.
Raporo igira iti “HCR n’abafatanyabikorwa bayo bakusanyije amakuru ku bitero byinshi by’imitwe yitwaje intwaro mu bice abakuwe mu byabo bari batuyemo.”
Uwo muryango wasabye ubuyobozi bwa RDC ‘gukaza umutekano no gukurikirana abatera ibyo bibazo bakabiryozwa’.
Ku wa 17 na 18 Kamena 2020, abantu batanu muri Teritwari ya Djuru bishwe baciwe imitwe hakoreshejwe imihoro inzu 150 ziratwikwa bikozwe n’imitwe yitwaje intwaro. Ku wa 23 Kamena nabwo abantu 5000 bakuwe mu byabo muri Kivu y’Amajyaruguru kubera imirwano hagati y’imitwe ibiri yitwaje intwaro.
HCR yatangaje ko kugeza imiti kuri izo mpunzi nabyo biri kubangamirwa n’ibyo bitero. Yanasabye inkunga nyinshi yo kwita kuri izo mpunzi, ihishura ko kugeza ubu ifite 21% gusa y’ingengo y’imari isabwa kugira ngo ikore ibikorwa byayo muri RDC.
Ndacyayisenga Jerome