Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko Komisiyo yigenga Ishinzwe gutegura Amatora (CENI), itangaje irahira ry’Umukuru w’Igihugu, abagize ishyaka riri k’ubutegetsi n’abo batangaje ko amatora atabaye mucyo, ahubwo ko CENI yagatangaje isubirwamo ry’amatora.
Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka riri k’ubutegetsi UDPS Augustun Kabuya Tshilumba, mu itangazo yashyize hanze avuga ko amatora atabaye mu mucyo ndetse ko yaranzwemo uburiganya bwinshi, bityo ko CENI yakabaye idatangaza ibyirahira ahubwo igatangaza ko ibyavuye mu matora byatesheshwa agaciro ndetse ikagaragaza igihe azasubirirwamo.
Amatora aherutse kuba muri iki gihugu yabaye kuwa 20-22 Ukuboza 2023, ntiyavuzweho rumwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’indorerezi z’amahanga kuko bo bemeza ko yabayemo uburiganya kandi akaba atarateguwe neza.
Ibi byatumwe Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganira kure ibyayavuyemo ndetse banasaba ko yasubirwamo , ibintu byanasubiwemo n’abamwe mu bagagize ishyaka riri k’ubutegetsi.
Amatora y’umukuru w’igihugu yabereye rimwe n’ayabagize Inteko Ishinga Amategeko gusa ibyavuye mu matora ku bagize Inteko Ishinga Amategeko byateshejwe agaciro ndetse banemeza ko aya matora yabayemo uburiganya bamwe mu biyamamazaga banafatirwa ibihano, icyakora ibyo ntibyatumye batemeza ko UDPS yegukanye imyanya ya mbere muri aya matora.
Tubibutse ko uyu munsi kuwa 20 Mutrama 2024, aribwo Perezida Tshisekedi ararahirira kuyobora i gihugu muri manda ya Kabiri.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com