Abagore bo mu mujyi wa Bandundu, mu ntara ya Kwilu, bamaganye umutekano muke bavuga ko watewe n’inyeshyamba za M23 n’imitwe yitwaje intwaro ikomoka muri Congo ndetse n’amahanga ikorera mu burasirazuba bwa Congo RDC, ariko kandi n’inyeshyamba za Mobondo zo mu gace ka Bandundu.
Babivuze mu rugendo rwateguwe ku wa 8 Werurwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, mu rwego rwo kwifatanya n’abavandimwe babo bahohotewe bitewe n’umutekano muke.
Binyuze mu rugendo, bagaragarije impuhwe abahohotewe , amahano bavuga ko yakozwe n ‘abo bise “abanzi b’amahoro” mu burasirazuba bw’igihugu no muri Bandundu.
Aba bagore barasaba ko ibihugu byinshi “byemera gukurikiza inzira yo gukoresha umutungo kamere wa Congo hakurikijwe inyandiko zemewe n’amategeko”, kuko bavuga ko umutekano muke uturuka ku bifuza gusahura icyo gihugu.
Barasaba kandi inzego z’ubuyobozi “gushyira imbere inyungu z’igihugu mbere yo gushyira umukono ku masezerano cyangwa raporo iyo ari yo yose ireba igihugu no gukora ibishoboka byose kugira ngo haboneke inkunga ihagije y’ibikoresho n’imari igenewe ingabo za Congo FARDC.