Infungwa zo muri Gereza ya Kananga ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bamaze iminsi bapfa kubera ibura ry’ibiribwa rimaze iminsi rihavugwa.
Umuryango uharanira uburenzira bwa muntu muri Congo (ACDHO) bwatanze impuruza ejo kuwa gatatu taliki ya 09 Nzeri mu kiganiro Umuhuzabikorwa w’uyu muryango Bwana Arthur Padingayi yagiranye n’itangazamakuru.
Yagize ati:”infungwa zo muri Gereza ya Kananga zimaze icyumweru ntacyo zibona kuberako ikibazo cy’amikoro Leta ivuga ko irigushakisha ibyatunga abo bafungwa ariko akaba nta gisubizo kiraboneka ati ndasaba umuryango mpuzamahanga kugoboka abantu bafunzwe barikwicwa n’inzara
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wacu uri Goma, Bwana Raymond Samasaka, ushinzwe ishami ry’amagereza muri Minisiteri y’ubutabera bw’icyo gihugu yavuze ko ibura ry’ibiryo ari ikibazo kiri hose muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kikaba kimaze amezi atanu ariko bari mu nzira zo kugikemura.
Hashize iminsi 7 muri Gereza ya Tshela inzara yishe abafungwa 4 naho muri Gereza ya Kenge ho inzara ikaba yarishe abafungwa 2, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu bukaba busaba Leta ya Congo kurekura abo bafungwa bagasubira mu miryango yabo,niba idashoboye kubatunga.
Mwizerwa ally