Abahagagarariye imitwe yitwaje intwaro 14 ikorera mu Ntara ya Ituri, bereckeje i Nairobi muri Kenya ahategerejwe ibiganiro by’imishyikirano n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba bahagarariye iyi mitwe y’abarwanyi yo muri Ituri, berecyeje muri Kenya kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo 2022, nyuma yuko inama y’i Luanda itegetse ko ibiganiro bya Leta ya Congo Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro, bisubukurwa.
Mu bagiye muri ibi biganiro, harimo uhagarariye umutwe wa CODECO (Coopérative pour le Développement au Congo), uhagarariye umutwe FRPI (Front de Résistance Patriotique de l’Ituri), uwa FPIC (Patriotique et Intégrationniste du Congo) aho mu biganiro byabanje hari hagiyeyo uwa FRPI gusa.
Ibi biganiro bigiye kuba mu gihe Umutwe wa M23 wo wasabwe ko bitarenze uyu munsi ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, uba wahagaritse imirwano.
Uyu mutwe kandi wasabwe kuva mu bice byose umaze gufata, ugasubira mu birindiro byawo muri Sabyinyo, kandi byose bigakorwa ku bugenzuzi bw’ingabo za Leta FARDC ndetse n’iz’akarere.
Leta ya Kinshasa kandi yasabwe na yo kwemera kuganira n’uyu mutwe wa M23 mu gihe Perezida Tshisekedi yarahiye agatsemba ko atazaganira n’uyu mutwe mu gihe na wo wavuze ko udateze guhagarika imirwano igihe cyose Guverinoma itemeye ko bagirana ibiganiro.
RWANDATRIBUNE.COM