Icyizere cy’abarwanyi ba M23 cyo kwinjizwa muri FARDC cyaba cyayoyotse ese barakirwa na DDR?
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kutazongera kwemera ko abahoze ari inyeshyamba kwinjira mu gisirikare cyangwa muri Polisi byayo.
Ni ibikubiye muri gahunda Guverinoma nshya ya Congo Kinshasa iheruka gushyikiriza Inteko Ishinga amategeko ya kiriya gihugu binyuze muri Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde.
Minisitiri Lukonde yagaragarije inteko ingamba Guverinoma ye yafashe mu rwego rw’umutekano, zirimo guhashya imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bw’igihugu, ndetse no gukaza umutekano ku mipaka yose ya RDC.
Yagize ati:”Ku bwa Guverinoma, Ingabo zigomba gukomeza kuba urukuta rw’imipaka yacu, Polisi ikaba umurinzi w’imijyi n’imidugudu yacu”.
Minisitiri Lukonde yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma ifite gahunda yise DDR yo kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abayihozemo.
Ni gahunda igomba kujyana n’indi yiswe DDRCS yo kugarura umutekano mu duce twayogojwe n’imitwe yitwaje intwaro, ndetse no kutwubaka bundi bushya hagamijwe gutuma abaturage bongera kwishyira bakizana.
Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde yavuze ko uretse kuba ziriya gahunda zombi zizafasha abaturage ba Congo bamaze imyaka myinshi banyotewe umutekano, zizanafasha abahoze mu mitwe yitwaje intwaro gukora ibikorwa bibateza imbere, bihabanye cyane n’umwuga bakoraga.
Yunzemo ati:”Kubera iyo mpamvu, Guverinoma ntigishaka kwemera mu masezerano ayo ari yo yose, kwinjiza inyeshyamba mu gisirikare cyangwa muri Polisi.
Guverinoma ya RDC yafashe umwanzuro wo kutazongera kwinjiza abahoze ari inyeshyamba mu gisirikare, mu gihe yari imenyereweho gusinya amasezerano yemera ko abahoze ari inyeshyamba bavangwa n’ingabo za FARDC.
Nko muri 2009 abahoze ari abarwanyi ba CNDP ya Laurent Nkunda wari umaze gufatwa basinyanye amasezerano na Guverinoma ya RDC, birangira bamwe muri bo bavanzwe na FARDC.
Uriya mwanzuro kandi wafashwe mu gihe muri Nyakanga 2019 intumwa za Leta ya Congo n’izabahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 zahuriye muri Hoteli Portofino i Kigali, zikemeranya gukuraho impapuro zisaba guta muri yombi abahoze muri M23 ndetse no kuba bashyirwa mu nzego za politiki no mu gisirikare cya RDC.
Ku wa 28 Ukwakira, na none intumwa za RDC n’iz’abahoze ari abarwanyi ba M23 bongeye guhurira muri Gorilla Hotel i Kigali, basinya inyandiko ihuriweho igaragaza uburyo amasezerano ya mbere azagenda ashyirwa mu bikorwa mu byiciro.
Byari byitezwe ko mu Ukuboza 2019 ikibazo cya M23 cyagombaga kuba cyararangiye burundu, gusa kuva ubwo nta kintu kirakorwa.
Bisobanuye ko umwanzuro Guverinoma ya Congo yafashe ushobora kurangiza burundu inzozi z’abahoze ari abarwanyi b’uriya mutwe wa M 23 barotaga kwinjira muri FARDC,twashatse kumva abo ku ruhande rwa M23,telefone y’Umuvugizi wayo Bwana Bertrand Bisimwa ntitwamubona,kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally
Mwakoze kwandika ariko abahozi arabarwanyi ba M23 nabasirikare Saba sivire kuko amasezerano yabaye tariki 23 March 2009 naramuka adashyizwe mubikorwa aho agomba kwibukirizwa harazwi Kandi mbugego haribenshi baryamiye amajanja kubera abobakunda kuruta ubuzima bwabo bababaye rero ntabwo amakiriro ashyingiye kukwinjizwa muri FRDC.