Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022, indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu y’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa muri Congo, yakoze impanuka ikomerekeramo batatu.
Iyi mpanuka ya kajugujugu y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa, yarimo abakozi ba UN bari mu butumwa muri Congo, yakoreye impanuka mu gace kari mu majyaruguru y’uburenerazuga bw’umujyi wa Goma.
Yaguye ubwo yari igeze muri Gurupoma ya Rusayu muri Teritwari ya Nyiragongo muri iki Ghugu cya Congo Kinshasa.
Kugeza ubu yaba urwego rwa Leta ya Congo ndetse n’ubuyobozi bw’ubutumwa bwa UN muri Congo, nta n’umwe uragira icyo atangaza kuri iyi mpanuka.
Amakuru avuga ko nta muntu wahitanywe n’iyi mpanuka ariko ko hakomerekeyemo abantu batatu.
RWANDATRIBUNE.COM