Ishyaka rya Moïse Katumbi ryatangaje ko umukandida waryo ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ndetse bamwe mu banyapolitiki bamushyigikiye basaba abanyekongo guhaguruka bakarwana urugamba rwo guhangana n’abashaka kubiba intsinzi yabo.
Iri shyaka rya Ensemble pour la République, ryemeje ko umukandida waryo ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu cyumweru gishize tariki 20 Ukuboza 2023. Perezida w’iri shyaka, Christian Mwando yabitangarije mu nama yabaye ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, yabereye i Lubumbashi mu Ntara ya Haut Katanga.
Yabitangaje agamije kunyomoza ibikomeje gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuva tariki 22 Ukuboza 2023, igaragaza ko amajwi y’agateganyo, yerekana ko Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ari imbere.
Christian Mwando avuga ko Moïse Katumbi yatsinze amatora ariko ko ku bw’uburiganya CENI [Komisiyo y’Igihugu y’Amatora] bashaka kwiba intsinzi y’umukandida w’abaturage.
Gusa iri shyaka rya Ensemble pour la République rirasaba abaturage b’abanyekongo gukomeza kurangwa n’ituze mu gihe bagitegereje ijambo ry’umukandida wabo Moïse Katumbi.
Ni mu gihe kandi bamwe mu banyapolitiki bashyigikiye Moïse Katumbi, bakomeje kwamaganira kure ibiriho bitangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bavuga ko Leta ishaka kwiba umukandida wabo.
Umudepite Christian Mwando Simba Kabulo, uhagaragariye Intara ya Katanga mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko Leta y’iki Gihugu cyabo ikomeje kurangwa n’uburiganya, ariko ko igihe kigeze ngo abaturage babyigobotore .
Yagize ati “Twebwe nk’abantu twifuza gukemura ibibazo by’Abanyekongo, tugomba kwiyemeza kwinjira mu rugamba. Uru rugamba ariko ntituzarutsinda twenyine nka Moïse Katumbi, Matata Ponyo, Franck Diongo, Seth Kikuni, ahubwo uru rugamba rugomba kwinjirwamo n’abanyekongo bose.”
Christian Mwando Simba Kabulo yavuze ko igihe cyose umukandida wabo yakwibwa intsinzi ye, batabyemera, ahubwo ko biteguye kurwana inkundura.
Iri shyaka ritangaje ibi mu gihe igisirikare cya leta ya Kinshasa cyari giherutse gusora itangazo ryihanangiriza television ya Moise Katumbi Nyota Tv kudakomeza gushyigikira umwanzi uteza imvururu mu gihugu.
Abakurikiranira hafi amatora muri iki gihugu bavuga ko aya matora yaranzwe n’ubujura kugeraho na karidinali Ambongo archeveque wa Kinshasa yasabye ko amatora yabaye ari akajagari karenze urugero kateguwe.
Mucunguzi obed.
Rwandatribune.com