Abantu 3 nibo baguye mu kirwano yahuje Ingabo za FARDC n’Inyeshyamba z’Abarundi zitwa FNL ziyobowe na Gen Nzabampema ahitwa Rubuga muri Kivu y’amajyepfo
Imirwano yabereye muri Kivu y’amajyepfo muri Zone ya Uvilla,Lokarite ya Rubuga ku munsi w’ejo taliki ya 31 Gicurasi ku gicamunsi,muri Km 117 ugana mu majyaruguru y’Umujyi wa Uvilla.
Icyateye iyo mirwano ubwo ingabo za FARDC zategwaga igico abarwanyi ba FNL inyeshyamba zirwanya Leta y’uBurundi ziyobowe na Gen.Nzabampema,imirwano yubura ubwo bigeraho naho imitwe y’Aba Mai mai iza gutera ingabo mu bitugu inyeshyamba za FNL
Mu kiganiro tumaze kugirana n’Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Congo muri Kivu y’Amajyepfo Capt Kasereka Didier yemeje ayo makuru avuga ko muri iyi mirwano FNL yatakajemo abarwanyi batatu naho FARDC yo umusilikare wabo umwe niwe wakomeretse abandi babiri barapfa.
Hasize igihe inyeshyamba zirwanya Leta y’uBurundi zishoza intambara mu gace ka Kivu y’Amajyepfo ubu habarizwa imitwe ya FOREBU,RED TABARA na FNL iyi mitwe kandi nubwo irwanya Leta y’uBurundi nticana uwaka.
Mwizerwa Ally