Abantu 58 baguye mu bitero bibiri byagabwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Ituri, abandi 17 baburirwa irengero.
Ni ibitero byagabwe ku wa 8 no ku wa 10 Nzeri 2020, hakaba hari gukekwa ko Umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) urwanya ubutegetsi bwa Uganda ariko ukorera mu mashyamba ya RDC, ariwo waba ubiri inyuma dore ko kuva mu mezi ashize wanashinjwe kuhakorera ubundi bwicanyi bwahitanye ubuzima bw’ababarirwa mu magana.
Ubuyobozi bw’Intara ya Ituri buvuga ko ibi bitero byagabwe na ADF kubera igitutu ikomeje kotswa n’ingabo za RDC, ziyirukana mu ntara bihanye imbibi ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi ntara ya Ituri yakomeje kwibasirwa n’ubwicanyi mu bihe bigiye bitandukanye, bivugwa ko Leta itayitaho, kandi ishami rya LONI rishinzwe kubungabunga umutekano muri iki gihugu rikaba ridashoboye guhagarika ubwicanyi bukomeje kuhabera.
Kuri uyu wa Gatanu, byari byitezwe ko Minisitiri w’Umutekano muri iki gihugu na bamwe mu bagize Guverinoma bari busure iyi ntara ya Ituri mu buryo bwo kwifatanya n’abahatuye bakomeje guhangayikishwa n’umutekano muke.
Mwizerwa Ally