Abantu babarirwa mu icumi (10) basize ubuzima mu iturika rya bombe yari itegeze mu rusengero ry’itorero ry’abapantikoti mu gace ka Kasindi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki gitero cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023 mu rusengero ubwo abakristu bari bitabiriye amasengesho yanabereyemo umuhango wo kubatiza.
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko iki gitero ari icy’umutwe wa ADF ushingiye ku mahame ya Kisilamu unakorana n’umutwe wa Islamic State.
Ubutegetsi bwa Congo kandi buravuga ko iki gukirwa cy’iki gisasu ari kimwe mu bikorwa by’iterabwoba kandi ko butazabyihanganira.
Muri iki gikorwa, uretse abantu icumi (10) bahise bahasiga ubuzima, habarwa n’abandi bantu bakabakaba 40 bahise bakomereka.
Ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana amashusho y’abantu bakomerekeje muri iki gikorwa, bakomeretse bikabije bavirirana, hari gukorwa ibikorwa by’ubutabazi.
RWANDATRIBUNE.COM