Ku mbuga nkoranyambaga z’abanyecongo hamaze iminsi handikwa ko uyu munsi perezida wabo arara arahiye maze bakibaza icyo azahita akora amaze kurahira. Amatora yabaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ataravuzweho rumwe n’abamurwanya ndetse na bamwe mu bagize ishyaka rya UDPS ari naryo ryatsinze amatora ya perezida bagaragaza ko igihe kigeze maze bakareba niba manda ya kabiri ya Felix Tshisekedi azayikoramo ibintu by’ingirakamaro nk’uko babyiteze.
Abasesenguzi batandukanye baba aba politike, ubukungu ndetse n’umutekano bavuga ko igihe kigeze ngo Tshisekedi asohoze ibyo yasezeranyije abanyekongo bamutoye. Umusesenguzi mu by’ubukungu utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye rwandatribune.com ko igihugu cya Congo gifite abaturage bagera kuri 70% babayeho mu bukene, ko igihe cyari kigeze ko manda ya kabiri ya Tshisekedi ayibyaza umusaruro maze akabakura mu bukene, agashyira mu ngiro ibyo yabemereye.
Ariko uyu musesenguzi agaragaza impungenge nyinshi zo kugera kubyo yavuze mu bukungu kubera imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo, akavuga ko kugira ngo abashe guteza igihugu imbere ari uko abanza guhangana n’ibibazo by’umutekano.
Mu mvugo za Felix Tshisekedi zitandukanye mu gihe cyo kwiyamamaza, yagiye yumvikana avuga ko namara kurahira azahita atangiza intambara ku gihugu cy’u Rwanda, ibi kandi bikaba byaragiye bishimangirwa n’abajyanama be batandukanye, ubu abantu bakaba bibaza niba koko azakora ibyo yasezeranije abaturage ko namara kurahira azashoza intambara ku Rwanda.
Umusesenguzi mu by’umutekano akaba n’umwe mu ngabo za Congo avuga ko ibyo Tshisekedi yavuze mu kwiyamaza abiha 50% kuba yabikora cyangwa akisubiraho, kuko abona ko igihe kigeze cyo gutekereza neza ku byateza imbere Congo kurenza gushyira imbere intambara.
Ariko uyu musesenguzi agaragaza impungenge z’uko Felix adashobora kubasha gufata icyemezo cyateza imbere Congo atisunze perezida w’u Burundi, akavuga ko ashingiye ku mibanire ya Evariste Ndayishimiye n’iya Tshisekedi uko imeze kuri ubu bigaragara neza ko intambara ku Rwanda ishoboka kuko ngo n’u Burundi butangiye kurunda ibikoresho bya gisirikare byinshi hafi y’imbibi zabo n’u Rwanda nko muri komine ya Mabayi ugana mu ishyamba rya Kibira, akemeza ko intambara Tshisekedi yavuze azashoza ku Rwanda ishoboka.
Amashyirahamwe atandukanye akora ubushakashatsi ku by’umutekano muri Afurika avuga ko Tshisekedi namara kurahira, bafite ibimenyetso bifatika ko agahe gato k’iyi manda ye ya kabiri, azagaharira ibikorwa bya gisirikare kurenza ibindi, ko binashoboka ko yashoza intambara ku Rwanda.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com