Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko abantu umunani barimo Abanyarwanda bane baguye mu mpanuka y’ubwato bwagonganiye mu Kiyaga cya Kivu.
Iyi mpanuka y’ubwato bwagonganiye mu Kiyaga cya Kivu hafi y’icyambu cya Bukavu mu murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byemejwe na Minisitiri w’ubwikorezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Matthieu Alimasi Malumbi ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 14 Gashyantare 2023.
Yavuze ko imirambo y’abo bantu yatoraguwe ku wa kabiri mu kiyaga cya Kivu nyuma y’iminsi itatu habaye impanuka yabahitanye.
Aganira na AFP yagize ati “Abagabo bane n’abandi bagore bari mu bwato bwa moteri Mungu Iko (Imana iriho), baguye muri iyo mpanuka.”
Minisitiri w’ubwikorezi avuga ko “bane muri bo ari Abanyarwanda, hashingiwe ku ndangamuntu ziboneka mu mufuka.”
Yavuze ko kimwe mu byateye iriya mpanuka ari ukuba ubwato bw’ibiti bwari bubatwaye bwari bwarengeje ibilo bw’ibyo bwagombaga gutwara ndetse no kutambara imyenda yabugenewe.
Imibiri y’abahohotewe yajyanywe mu buruhukiro bwa Bukavu. Ubwato bwa Mungu Iko bwahagurukaga ku kirwa cya Idjwi, hagati y’iki kiyaga, mu gihe ubwato Emmanuel 3 bwerekezaga i Goma mu majyaruguru ya Kivu.
RWANDATRIBUNE.COM