Urwego rukorana n’umuryango w’abibumbye rwita ku burenganzira bwa muntu (Le Bureau Conjoint des Nations-Unies aux Droits de l’Homme – BCNUDH) mu cyegeranyo cyo muri Mutarama 2020 , cyagaragaye kuri uyu wa kane , tariki ya 27 Gashyatare 2020 , ku bwanditsi bwa 7sur7 .CD , Rwandatribune.com ikesha iyi nkuru , kigaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifitanye isano n’inzangano nkuko bamwe mu barikorewe bagera kuri 83 bakuze babigaragaje. Ni umubare muto ugereranije n’icyegeranyo cy’ukwezi kwabanjije ahagaragaye abagera kuri 163 bakorewe ihohoterwa.
Uku kugabanuka , nkuko byemezwa na BCNUDH, ngo nuko umubare w’abakozweho iperereza mu ntara ya Ituri , Maniema na Kivu y’amajyepfo muri Mutarama 2020 ari muto ugereranije n’ icyegeranyo cyo mukwezi k’Ukuboza 2019.
Igabanuka ry’ihohoterwa muri izi ntara ni ibyo kwishimirwa kurusha ubwiyongere bw’abahohotewe bwagaragaye muri Kivu y’amajyaruguru , aho umubare w’abahohotewe urenze 48 mu kwezi k’Ukuboza 2019 mu gihe bageze kuri 74 muri Mutarama 2020.
Iki cyegeranyo kiragira kiti ” Abahohotewe bose hamwe , bigaragara ko abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro bakomeje kuba ku isonga mu bikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (67 ni abahohotewe bakuze , ni umubare uri hasi w’abahohotewe 108 mu kwezi k’Ukuboza 2019). Abenshi muri bo babishinja abarwanyi ba FDLR kuko harimo 46 ishinjwa , bagakurikirwa n’abarwanyi ba NDC-R kuko bo ni 08 , Nyatura 07 , indi mitwe itandukanye ya Maï-Maï 04 n’umutwe wa APCLS ushinjwa 02.”
Nkuko uru rwego ( BCNUDH) rubivuga , abakozi ba Leta nabo ni bamwe mu bashinjwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abakuze , aho 65 bahohotewe. Ngo ni umubare udakanganye ugereranije n’uw’ukwezi kwabanje ariko abenshi batungwa agatoki muri abo bakozi ba Leta , akaba ari bamwe mu basirikare b’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ( FARDC ) kuko bashinjwa abagera kuri 14.
Muri Mutarama 2020 BCNUDH yabaruye abagera kuri 91 bahohotewe mu rwego rwa Politiki , umubare wazamutse cyane ugereranije n’umubare w’abagera 41bahohotewe mbere ya Mutarama 2020 , bagaragajwe n’icyegeranyo cyo mu kwezi k’Ukuboza 2019.
Nkuko uru rwego rw’Umuryango w’abibumbye rubihamya ngo iri zamuka ry’uyu mubare uri hejuru ryatewe n’abafunzwe mu buryo bwa munyumvishirize ndetse abandi bagafungwa mu buryo bunyuranije n’amategeko , bazira ibitekerezo byabo ndetse harimo n’abahasize ubuzima bishwe na bamwe mu ba Polisi ndetse na bamwe mu basirikare b’ingabo za FARDC , by’umwihariko abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abahagarariye Sosiyete Sivili.
Mu kwezi kwa Mutarama 2020, BCNUDH iremeza ko yakomeje gushyira imbaraga mu kuburanisha abasirikare n’abasivili bagize uruhare mu kubangamira uburenganzira bwa muntu , muri gahunda yo guca umuco wo kudahana.
Ni muri urwo rwego , nibura abasirikare bagera kuri 13 b’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ( FARDC) , Abapolisi 11 n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro bose , bamaze guhamwa n’ibyaha by’ihohotera ndetse n’ibyo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo( RDC ).
SETORA Janvier