Abanyekongo basengera mu rusengero rusengerwamo n’abiganjemo abavuga Ikinyarwanda mu mujyi wa Goma ruherutse kwigabizwa n’abigaragambyaga bamagana M23 bakarusenya, bagaragaye bateye intebe ahasenywe baje gusenga.
Uru rusengero rw’itorere rizwi nka RAMA rwasenywe n’abigaragambyaga tariki 06 Gashyantare 2023 ubwo imyigaragambyo y’abanyekongo i Goma yari yakajije umurego.
Aba Banyekongo bigaragambyaga bamagana ingabo za EAC ndetse n’umutwe wa M23, bigabije uru rusengero rusengerwamo n’abiganjemo abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, bararusenya ndetse basahura ibikoresho byarwo kuva ku ntebe zari zirimo ndetse kugeza ku mabati.
Nyuma y’iminsi micye ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, abasengera muri uru rusengero, banze guheranwa n’agahinda, bajya gusenga, batera intebe mu itongo ubundi barasenga.
Iki gikorwa cyanenzwe na benshi, bagaye Abasenye uru rusengero, kuba baratinyutse inzu y’Imana, bakayigabiza bakayisenya bakanayisahura.
RWANDATRIBUNE.COM