Abasenyeri Gatolika bo muri Congo mu butumwa bwabo basabye Perezida Tshisekedi guharanira ubumwe n’ubusugire bw’igihugu, bamwizeza ko biteguye kumufasha mu buryo bushoboka bwose ku buryo manda ye ya kabiri ari na yo ya nyuma izagera ku ntsinzi ku nyungu z’abaturage.
Basaba ko leta yarwanya amacakubiri ashingiye ku moko kandi ko icyo ari igikorwa biteguye gufasha perezida Tshisekedi mu buryo bushoboka bwose.
Byavugiwe mu nama y ’Abepiskopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho hasabwe ko guverinoma yaca intege ibikorwa by’ivangura n’amacakubiri ashingiye ku moko muri iki gihugu, kuri uyu wa 18 Mutarama 2024.
Aba bepiskopi babinyujije mu butumwa bahaye umutwe ugira uti “Uriganya ntazaba mu nzu yanjye”, bwakuwe mu gitabo cya Zaburi 101, umurongo wa karindwi.
Bavuzeko icyakorwa ari ugushyiraho politiki igamije gushimangira ubufatanye mu benegihugu nyuma y’amatora aherutse muri iki iki gihugu ndetse inkiko zigakemura ibibazo byose by’ubujurire ku byavuye mu matora aheruka no gukorera abaturage aho gukorera abantu ku giti cyabo.
Basabye Abanye-Congo gukorera hamwe mu bufatanye n’ubwumvikane hirindwa ko igihugu cyakwisanga mu mvururu n’amacakubiri.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com