Abashyigikiye Jean Marc Kabund wahoze ari inshuti magara ya Perezida Tshisekedi kuri ubu akaba afungiye kumutuka , basabye leta kumurekura mu maguru mashya bitaba ibyo bagategura imyigaragambyo karundura mu gihugu.
Aba biganjemo abayoboke b’ishyaka Alliance pour le Changement aheruka gushinga babifasheho umwanzuri mu nama yabahuje kuri uyu wa 10 Kanama 2022 . Itangazo ry’imyanzuro y’iyi nama rivuga ko” Nta yandi mananiza, ubutegetesi bita ubw’igitugu bwa Perezida Tshisekedi butegetswe kuvana umuyobozi wabo muri Gereza ya Makala afungiwemo bitarenze amasaha 48”
Bakomeza bavuga ko ifungwa rya Kabund rihabanye n’itegeko nshinga ry’iki gihugu, cyane ko bo basanga yarazize ibitekerezo bye binenga ubutegetsi bwa Tshisekedi yavugaga ko hari byinshi budakora uko bikwiye.
Jean Marc Kabund wahoze ari Visi Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite, akaba n’umuyobozi w’Ishyaka UDPS yatawe muri yombi kuwa Mbere tariki 8 Kanama 2022, nyuma y’inyandiko z’agateganyo zasohowe n’umushinjacyaha mukuru muri iki gihugu.
Mubyo ashinjwa harimo gusebya no kwandagaza umukuru w’Igihugu uri ku butegetsi.