Abasivili 23 bashimuswe n’inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwa Uganda mu gace ka Ndalya wa Walese Vonkutu muri teritwari ya Irumu kuri uyu wa gatanu (19 Gashyantare), bararekuwe.
Radio Okapi y’umuryango wabibumbye ikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko aba bantu bashimuswe n’izo nyeshyamba mu gitero cyahitanye ubuzima bw’abasivili icumi ku ya 14 Gashyantare2021.
Muri abo bagizwe ingwate harimo abagore, abagabo n’abana batanu bafite imyaka kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko aba bana batandukanijwe n’ababyeyi babo mu gihe kigera ku cyumweru .
Umuhuzabikorwa w’amashyirahamwe ategamiye kuri leta yita ku burenganzira bwa muntu (CRDH), Christophe Munyanderu, avuga ko aba baturage mu gihe bamaze mu maboko y’izi nyeshyamba bakoreshwaga imirimo ivunanye, nko kubikoreza ibyo basahuye nibindi.
Uyu muryango utegamiye kuri Leta urasabira ubufasha aba baturage cyane ko ngo nubwo bagarutse mu ngo zabo nta kintu basangamo cyane ko byose inyeshyamba za ADF zabitwaye ubwo zabagabagaho igitero.
Uretse iyi mitungo y’abaturage yangijwe kandi igitero cyo kuwa 14 Gashyantare cyagabwe na ADF cyatwitse insengero n’amazu acururizwamo imiti (Pharmacie).