Abaturage benshi batuye mu gace Moise Katumbi atuyemo, baraye bahanganye n’igisirikare cyaraye kigose urugo rwa Moise Katumbi, basa n’abigaragambya.
Ni Abaturage batuye mu Mujyi wa Lubumbashi, mu Ntara ya haut-Katanga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho kuri uyu wa mbere baraye bateraniye ku rugo rw’uyu munyepolitike bashakaga kumutabara ngo hatagira isanganya rimubaho nyuma y’uko yari yagoswe n’igisirikare.
Ubwo uru rugo rwa Katumbi rwagotwaga , abasirikare n’abapolisi baje bitwaje imbunda ziremereye n’ibikoresho byinshi by’agisirikare, bazenguruka urugo rwe.Hari amakuru avuga ko Urwego rwa Komisiyo y’amatora CENI, rwategetse Katumbi kudakora ingendo zijya kure y’agace atuyemo.
Nk’uko Bwiza ibivuga, ibi bije nyuma y’uko uyu munyepolitike ahamagariye buri wese bireba kwamagana ibyavuye mu matora yabaye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo taliki 20 Ukuboza 2023.
Siwe gusa wamaganye ibyo CENI yatangaje ko Tshisekedi yatsinze amatora ,kuko n’abandi bakandida barimo Martin Fayulu na Mukwege bahamagariye abaturage kwigaragambya bamagana ibyatangajwe.