Abaturage bo mu gace ka Bwiza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko aho gucungirwa umutekano na MONUSCO, bawucungirwa na M23 kuko kuva yafata aka gace ari bwo babonye umutekano.
Aba baturage bavuga ko mu bihe bari bacungiwe umutekano na MONUSCO bataryamaga ngo basinzire nyamara aho M23 iziye, ari bwo babonye amahoro.
Umunyamakuru w’Umunyarwanda, Albert Rudatsimburwa ukurikiranira hafi iby’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko we ubwe yivuganiye n’abaturage bo muri Bwiza ko bifuza ko bacungirwa umutekano na M23.
Uyu munyamakuru avuga ko aba baturage bavugaga ibyo mu gihe ko ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zizwi nka MONUSCO, zagombaga kuza muri aka gace, ariko bakavuga ko batazifuza.
Avuga ko nyuma yuko izo ngabo za MONUSCO zihaje koko yiyumviye ko ibyo abaturage bavugaga byari bifite ishingiro kuko muri iryo joro hahise haba akaduruvayo.
Ati “Muri iryo joro numvise Mai-Mai irwana na FDLR, basahura imitungo y’abaturage.”
Uyu munyamakuru kandi yavuze ko M23 yakoze ibyananiye MONUSCO imaze imyaka 30 yarashowemo akayabo k’amamiliyari.
RWANDATRUBUNE.COM