Bamwe mu bayobozi b’imitwe yiyambajwe na FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23, bakomeje kwicwa n’uyu mutwe aho kugeza ubu abasigaye ari abayobozi muri iyi mitwe ari ngerere.
Uwavuzwe cyane ni Maj.Nshimiyimana Gavana Komanda mukuru wa RUD-Urunana, umwe mu mitwe irwanya u Rwanda, akaba yarivuganywe n’abakomando ba M23.
Mu bandi bivuganywe na M23, barimo abayobozi b’imitwe nka Maï-Maï ndetse na FDLR, nkuko byemejwe n’ukurikiranira hafi amakuru y’uru rugamba.
Amakuru aturuka mu barwanyi ba hafi ba General Dominique, umuyobozi mukuru wa Maï Maï CMC Nyatura, ndetse na Majoro Je t’aime wari wungiriye General Kibido ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa FPP/AP, yishwe na M23.
Kandi hari amakuru yizewe ko umurambo wa Major Je t’aime uri mu mirambo y’abaherutse kwicwa na M23 mu gace ka Bwiza tariki 30 Ukuboza 2022.
Amakuru yemeza ko Major Je t’aime wa Maï Maï FPP/AP Kabido, ari mu bandi 95 baherutse kwicwa na M23.
Uyu Major Je t’aime yari aherutse gutangaza ko bahawe inshingano zi kurinda agace ka Bwiza gaherereye muri Gurupoma ya Bwito.
Nanone kandi hari amakuru avuga ko abasirikare ba FARDC bari bayobowe na colonel Niyibizi bataye urugamba muri batayo iri Kitshanga, nyuma yo kubona ko abasirikare bagenzi babo ndetse n’inyeshyamba za FDRC zihitanywe na M23.
Amakuru yemeza ko Major Je t’aime wa Maï Maï FPP/AP Kabido, ari mu bandi 95 baherutse kwicwa na M23.
Uyu Major Je t’aime yari aherutse gutangaza ko bahawe inshingano zi kurinda agace ka Bwiza gaherereye muri Gurupoma ya Bwito.
RWANDATRIBUNE.COM